Ubwoba ni bwose! Pep Guardiola yunze mu rya Jurgen Klopp

Ubwoba ni bwose! Pep Guardiola yunze mu rya Jurgen Klopp

 Jun 30, 2025 - 20:02

Nyuma y'iminsi mike Umudage wahoze atoza ikipe ya Liverpool yikomye bikomeye abateguye irushanwa ry'igikombe cy'isi cy'ama-club rivuguruye, umutoza wa Manchester City, Pep Guardiola yunze mu rye ndetse agaragaza ko afite ubwoba.

Mu gihe amarushanwa ya Club World Cup arimo kubera hanze y’u Burayi, Pep Guardiola ntiyazuyaje kuvuga ku ngaruka z’aya marushanwa ku buryo ikipe ye ishobora kwitwara mu mwaka utaha w’imikino. Uyu mutoza wamenyereweho kuvuganira inyungu z’abakinnyi, yemeje ko gahunda y’imikino irimo irushaho gukomera ndetse ikaba yatuma ubuzima bw’abakinnyi n’abatoza burushaho kugorana.

Iri rushanwa rurimo gukinwa mu buryo bushya, aho amakipe 32 arushanwa mu byiciro by’amatsinda mbere yo kugera muri 1/16, byatumye riba rirerire kurusha uko byari bimeze mbere. Ni ibintu Guardiola avuga ko bishobora kugabanya umusaruro wa Manchester City mu mwaka utaha w’imikino.

Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’uko ikipe ye igera muri 1/16, Guardiola yagize ati:“Ni ubwa mbere tubaye mu marushanwa nk’aya. Ndimo kugerageza kutabitekerezaho cyane, kuko byantera ubwoba. Ariko ndabizi ko bishobora kugira ingaruka zikomeye. Ahari tuzabimenya neza mu Ugushyingo cyangwa Mutarama.”

Ibi bije nyuma y’uko Jurgen Klopp wahoze ari umutoza wa Liverpool nawe ashyize hanze amagambo akomeye, aho yise iri rushanwa “igitekerezo kibi kurusha ibindi byose.”

Guardiola yavuze ko ibyo Klopp yavuze abyumva kandi abishyigikiye, kuko ngo bamaze imyaka myinshi baraharaniraga impinduka mu mikino ya Premier League ndetse no kugabanya imvune z’abakinnyi. Ariko yongeraho ko nk’abatoza, baba bagomba gukurikiza amategeko y’amarushanwa, nubwo atabemerera guha abakinnyi umwanya uhagije wo kuruhuka.

Yagize ati:“Nanjye nifuzaga kugira amezi abiri yo kwitegura umwaka mushya. Nifuzaga ko twatangira dufite imbaraga nshya. Ariko uko biri niko biri. Turakina, tugakurikiza amabwiriza ya FIFA na UEFA.”

Manchester City itozwa na Guardiola imaze imyaka ine yegukana igikombe cya Premier League, ariko mu mwaka ushize w’imikino wa 2024-2025 ntiyitwaye neza kuko yasoreje ku mwanya wa gatatu. Nubwo yagize ibihe bikomeye hagati mu mwaka, yaje kwisuganya mu mpera, ibona itike ya UEFA Champions League. Iyi kipe izatangira umwaka w’imikino wa 2025-2026 tariki ya 16 Kanama, aho izasura Wolves mu mukino wa mbere wa shampiyona.

Pep Guardiola, yagaragaje impungenge ku ngaruka z’iri rushanwa rya FIFA Club World Cup rishobora kugira ku ikipe ye mu mwaka w’imikino wa 2025-2026.