Ubushakashatsi: abagore bapakira mu bikapu byabo imyambaro ikubye Kabiri iyo bakeneye

Ubushakashatsi: abagore bapakira mu bikapu byabo imyambaro ikubye Kabiri iyo bakeneye

 Jan 6, 2025 - 16:51

Ubushakashatsi bugaragaza ko abagore bitwaza imyambaro yikubye Kabiri iyo bakenera iyo berekeje mu butembere, n'ubwo bitababuza kugura indi myambaro bageze muri izo ngendo baba bagiyemo.

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rw’ubwishingizi bw’ingendo bwerekana ko abagore bakunda gupakira imizigo yabo hafi inshuro ebyiri z’iyo bakenera iyo bagiye mu biruhuko.

Ugereranije, abagore bapakira byibura imyenda 60 mu gihe bakeneye 34 gusa, bigatuma hafi kimwe cya kabiri cy’ibintu bitwaza mu mavalisi yabo bava muri ibyo biruhuko batabikoresheje.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bagenzi 2000 bwagaragaje ko 77% bapakira imyambaro myinshi kugira ngo birinde kubura icyo bambara, bigatuma 65% bitwaza amavalisi menshi bigatuma 58% batera indege bagendamo kuremera bikomeye.

Byongeye kandi, n’ubwo bitwaza imizingo myinshi, ntibibuza ko 42% by’abagore bagurira imyenda mu ngendo bakora.