Umuhanzi w’umunyamerika Chris Brown, byavugwaga ko yasubije umufana amafaranga yari atanze kugira ngo babonane ndetse banifotoze.
Uwo mufana w’umugore ufite ubumuga byavugwaga ko yishyuye amadorari 1,000 arenga na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, agira ngo babonane bafate n’ifoto mu birori bya 'Meet & Greet' muri tour ye yise 11:11.
Si ibyo gusa kandi, kuko inkuru zavugaga ko nyuma yo kubonana n’uwo mugore imbonankubone yamusubije amafaranga ye yongeraho n’ibihumbi 10 by’amadorari ahwanye n’arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.
Icyakora, amakuru mashya aturuka mu binyamakuru bitandukanye byo muri Amerika, avuga ko uwo mugore byavugwaga ko Chris Brown yafashije yabihakanye, avuga ko ari umuntu wakoresheje ibimuranga bye, ndetse ngo abantu nibamuboba mu gitaramo cya Chris Brown ntibazatekereze ko yakiziyemo ubuntu.
Uyu mugore yavuze ko asanzwe abanye neza na Chris Brown, ngo cyane ko hari ubwo koko yamwishyuriraga amatike cyangwa akamwicaza mu myanya y’imbere, gusa go amakuru y’uko yasubijwe iriya tike ni ibihuha.
Chris Brown, w’imyaka 35, yateguye yo guhura akanasuhuzanya n’abafana be 'Meet & Greet' mu rwego rwo gusabana n’abafana be mu bitaramo bitandukanye arimo gukora.
