Umwe mu bahanzi bakunzwe Adedamola Adefolahan, wamenyekanye ku izina rya Fireboy DML, avuga ko umuziki we wahindutse kuva yamurika umuzingo we wa mbere “Laughter, Tears and Goosebumps” muri 2019.
Fireboy DML yatangaje ko kuba yarahindutse n'umuziki we ugomba guhinduka
Fireboy yavuze ko kuva icyo gihe yabaye umuherwe kandi akamenyekana cyane, ashimangira ko bidashoboka ko yakora undi mushinga umeze nk’umuzingo we wa mbere.
Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka “Peru” yasabye abinubira uburyo bwe bushya akoramo umuziki kumva umuzingo we wa mbere niba bakumbuye Fireboy wa cyera, kuko we ngo ubu ari ahantu hashya.
Mu kiganiro yagiranye na radiyo imwe y'iwabo, Fireboy yagize ati: “Rimwe na rimwe ushobora gutekereza ko uri umuntu runaka, ariko wamara kubona miliyoni 50 zinjiye kuri konte yawe ukamenya ko uri umuntu utandukanye. Hariho ibintu byinshi nari naravuze ko ntazigera nkora cyangwa mba kugeza igihe nzabera umuherwe.
Fireboy yabwiye abakumbuye we wa kera ko bakwiye kujya kumva indirimbo ze za kera aho kumusaba gusubira mu muziki wa kera
''None, mutegereje mute ko umuherwe w'imyaka 27 wanyuze mu bikomeye yakora undi muzingo nka “LTG”? Bitekerezeho. Bishoboka bite? Ndetse n’uwo muzingo “LTG” ntabwo buri gihe ariko muba muri mu mwuka wo kuwumva.
''Ntekereza ko abantu bakeneye kumva ko abahanzi na bo ari abantu kandi bakeneye gukura.”
Umuzingo “Laughter, Tears and Goosebumps”(LTG’) wari wiganjemo indirimbo z’urukundo, zirimo “King”, ”What If I Say” na “Jealous” zigaruriye imitima y’abakunzi b’umuziki.
