U Burusiya bwakoze urukingo rwa kanseri

U Burusiya bwakoze urukingo rwa kanseri

 Dec 18, 2024 - 14:25

U Burusiya bwatangaje ko bwarangije gukora urukingo rwa kanseri nyuma y'igihe barukora, ndetse mu ntangiriro z'umwaka utaka ruzatangira kugezwa ku barwayi hirya no hino mu gihugu.

Abashakashatsi mu buvuzi b'Abarusiya bamaze gutangaza ko bakoze urukingo rwa "mRNA" rukaba urwa kanseri nkuko byemeje na Andrey Kaprin umuyobozi mu kigo cy'ushakashatsi n'ubuvuzi muri icyo gihugu.

Andrey uyobora ikigop cya "Radiology Medical Research Center of the Russian Ministry of Health" ibi yabihamije mu nyandiko yashyizeho umukono ku wa 15 Ukuboza 2024.

Yavuze ko mu ntangiro z'umwaka utaha, izi nkingo zizatangira kugezwa ku barwayi, ndetse bakazajya bazihererwa ubuntu.

Uru rukingo rugezweho nyuma y'uko mu mpeshyi uyu mwaka Perezida Vladmir Putin yatangaje ko igerageza ry'uru rukingo rigeze kure kandi ko mu minsi ya vuba ruzaboneka.

U Burusiya bwakoze urukingo rwa kanseri