Umuhanzi wo muri Afurika y’Epfo, Tyla, wamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ye ‘Water, akomeje kwigaragaza binyuze mu zindi ndirimbo ze, ibi ni nyuma yuko alubumu ye yise ‘Tyla’ imaze kumvwa n’abantu barenga miliyari imwe ku rubuga rwa Spotify.
Uyu muzingo ugizwe n’indirimbo 14 yahurijemo abahanzi nka Gunna, Tems, Travis Scott n’abandi, yawushyize ahagaragara ku ya 22 Werurwe 2024, bikaba byatwaye amezi abiri gusa kugira ngo yumvwe n’abagera kuri miliyari imwe kuri Spotify.
Ntabwo aribwo bwa mbere uyu muzingo wa Tyla ugera ku nsinzi, kuko wanabaye uwa mbere kuri ‘Billboard World Album Chart’ ibyumweru bike imaze gusohoka, byawugize umuzingo wa kabiri ku mu w’umunyafurika ubashije kugera ku mwanya wa mbere kuri Billboard, aho wabikoze bwa mbere ari uwa Wizkid witwa ‘Made In Logos’.
Icyakora, Tyla we insinzi ye yatangiranye n’uyu mwaka nyuma yo gutsindira igihembo cya Grammy mu cyiciro cya ‘Best African Music Performance’, ndetse magingo aya akaba ari mu bahatanira ibihembo bya BET 2024 biteganijwe kuzatangwa ku ya 1 Nyakanga uyu mwaka.
