T.I. n’umugore we Tameka “Tiny” Harris bahawe indishyi zingana na miliyoni 71 z’amadolari nyuma yo gutsinda urubanza baburanaga na brand ya O.M.G ikora ibikinisho by’abana bizwi cyane bya LOL Surprise!.
Urukiko rwasanze ibikinisho by’iyo brand byarakozwe binyuranyije n’uburenganzira(copyright).
Tiny yagize ati: “Ibi twabikoreye umujyi wacu. Twabikoreye umuco wacu. Ni intsinzi ikomeye.“ Yashimiye kandi abacamanza kuba bizeye amagambo yabo. T.I. we yongeyeho ati:“Ubutabera bwarakozwe”, ashimangira ko kwihangana k’umuryango we ndetse n’abaturage bafatanyije byabafashije kugera kuri iyo ntsinzi.
Bwari ubwa gatatu bagerageza kurega MGA Entertainment, bavuga ko bakoze iyo brand ya O.M.G bakopeye izina ry'itsinda OMG Girlz. Si ibyo gusa kandi kuko rukiko rwanemeje ko ibipupe birindwi byari bifite isura y’abahanzi b’iri tsinda, ryashinzwe n’umugore wa T.I witwa Tiny mu myaka 15 ishize.
Mu kiganiro na Rolling Stone, T.I. yamaganye MGA, avuga ko yagerageje kubahindura abagizi ba nabi, gusa nk’uko Rolling Stone ibitangaza, MGA Entertainment ntacyo iratangaza kuri icyo cyemezo cy’urukiko.
