The Ben yateye utwatsi Green P ukunze kuvuga ko atamufasha

The Ben yateye utwatsi Green P ukunze kuvuga ko atamufasha

 May 9, 2024 - 09:21

Mu gihe umuraperi Green P akaba na murumuna w'umuhanzi The Ben yakunze kumvikana avuga uyu muhanzi akaba na mukuru we nta kintu mu by'ukuri amufasha, The Ben we yabihakanye.

Umuhanzi The Ben avuga ko ibyo murumuna we Green P yatangaje mu minsi ishize ko ntacyo ajya amufasha atari byo.

Umuraperi Green P yagiye yumvikana avuga ko nubwo mukuru we yamaze kubaka izina mu muziki ndetse benshi bakaba bazi ko ari umukire, ngo we nta kintu amufasha ngo abe yatera imbere muri muzika ye.

The Ben yahakanye ibyo kuba adafasha murumuna we Green P

The Ben yavuze ko iyo yumvise ibintu nk’ibyo bimubabaza cyane kuko biba bitandukanye n’ukuri, gusa ngo Green P ni umuntu uzi ubwenge unazi uko ategura ibintu bye.

The Ben yagize ati "Birambabaza kuko ntabwo ari ko kuri, ariko na none ntabwo wabuza abantu kuvuga. Green ni umunyabwenge, afite ukuntu ategura ibintu bye, njyewe iyo nje nka mukuru we mba nje kumubwira icyiza, ikindi nubwo na we aba bizi, ariko biba ari ukumushyigikira."

Yakomeje avuga ko banafitanye imishinga migari yiteze ko izatanga umusaruro muri uyu mwaka.

Green P yakunze kumvikana avuga ko n'ubwo mukuru akize, ariko atamufasha

Ati "Dufite ibintu byinshi turi gutekereza twakora yaba we ku giti cye cyangwa ibyo twakorana kandi nzi ko uyu mwaka bigomba gutanga umusaruro."

The Ben na we yemeje ko afitanye indirimbo na murumuna we Green P izasohoka vuba nk’uko uyu muraperi na we yari aherutse kubitangaza ko kuri EP ye yenda gushyira hanze hazaba hariho indirimbo yakoranye na The Ben.