The Ben usumbirijwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, yiyambaje Imana

The Ben usumbirijwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, yiyambaje Imana

 Nov 13, 2024 - 08:10

Umuhanzi Mugisha Benjamin (The Ben) urembejwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeza kumwibasira ubutitsa kubera ibyo yatangaje, yiyambaje Imana ngo ikomeze kumukomeza.

Niba uri mu bakoresha uru ruba rwa X cyane, ndahamya ntashidikanya ko nawe ubona uburyo abakoresha uru rubuga bakomeje kwibasira bikabije The Ben cyangwa se nawe ukaba uri mu bamutangaho ibitekerezo.

Intandaro y'uku kumwibasira cyane, yaturutse ku kiganiro The Ben aherutse kugeza ku banyeshuri biga muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye, ubwo bari bitabiriye inama ya 'Career Summit' ihuza abanyeshuri n'abikorera mu ngeri zitandukanye.

Kwibasirwa ahanini byatangiriye ku buryo asigaye agaragaramo, aho bamwe bamunenga (bamushinja) gukoresha umusatsi aho usanga bamwe bamushinja gushaka kwihindura nk'umuhinde.

The Ben avugwaho kwihinduza nk'Umuhinde

Muri iyi nama kandi, ubwo The Ben yahwabwaga ijambo ngo agire icyo ageza ku bayitabiriye, yaje kwibeshya avuga nabi imvugo yavuzwe n'uwahoze ari umukinnyi w'umupira w'amaguru, Brian Dawkins, aho The Ben yagize ati "Availability is the best liability".

Ibi byatumye abantu bose bamwibasira bavuga ko ibintu yavuze bitabaho (yabapfunyikiye), ndetse bamwe ntibatinye kumubwira ko byaba byiza agiye akoresha ikinyarwanda gusa mu gihe ari ngombwa.

Mu busanzwe Brian Dawkins yakoresheje iyi mvugo (n'ubwo rimwe na rimwe bayitirira Bill Parcells, wahoze ari umutoza w'umupira w'amaguru) agira ati 'Availability is the best ability', aho yashakaga kwerekana ko mu gihe ufite impano n'ubushobozi ariko ukaba utari kubyerekana ngo unabikoreshe, usanga n'ubundi nta gaciro biba bifite.

Iyi ni imvugo yakoreshwaga cyane muri siporo, aho yari igamije kwereka abakina umukino wa 'Athlete' ko uburyo bwiza bwo kuzamura imikorere yabo bakagera ku rwego rwo hejuru ndetse n'amakipe yabo agatsinda, bwari ukuba mu mukino (Kwitabira ni byo bya mbere).

Icyakora ntabwo ari ubwa mbere The Ben yibasiwe n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, dore ko n'ubundi yari amaze iminsi agarukwaho cyane ashinjwa kurega Fatakumavuta.

Mu gihe ibi byose bikomeje kumubaho, The Ben yifashishije urukuta rwe rwa Instagram asaba Imana kumuha imbaraga zo gukomeza ajya imbere.

Yagize ati "Mpa imbaraga zo gukomeza kugenda Mana!"

The Ben yasabye Imana kumuha imbaraga zo gukomeza kujya imbere