Tems yasobanuye inkomoko y'umuzingo we mushya

Tems yasobanuye inkomoko y'umuzingo we mushya

 Jun 7, 2024 - 15:53

Mu kiganiro na Apple Music African Now Radio, Tems yatangaje byinshi birimo n'aho yakuye inganzo y'umuzingo we mushya ukaba n’uwa mbere yise ‘Born In The Wild’ wasohotse uyu munsi.

Nk’uko Tems abitangaza ngo uwo muzingo uvuga ku kwishakisha kwe no kuba umugore akwiye kuba.

Yagize ati:” ‘Born In The Wild’ni inkuru y’urugendo rw’uburyo ikinyugunyugu cyakuze kuva kivuye mu igi. Ivuga inkuru yo  kurokoka ibibazo by’ubuzima bijyanye no kongera kubaho ahantu umuntu akongera gutera imbere. Ivuga ku kwiyakira maze ngahinduka umugore navukiye kuba. Yerekana kandi  Tems uwo ari we n’urugendo rwe kuva kuva akiri muto kugeza abaye mukuru.”

Ku bijyanye n’indirimbo aherutse gusohora yise ‘Love Me Jeje’, uyu muhanzikazi yayisobanuye nk’indirimbo y’ibyishimo byo kubona urukundo rutagira icyo rushingiyeho.

Yagize ati:“’Love Me JeJe’ ni indirimbo nziza, yo kwishimira kubona urukundo rutagira icyo rushingiraho. Ibyishimo byo kubona urukundo rudashira, kandi rutagira icyo rushingiraho.”

Album ya mbere ya Tems yari inategerejwe na benshi “Born In Wild”  ifite indirimbo 18, zirimo izo yakoranye n’abandi bahanzi nka  Asake na J Cole.

Mbere yo kumurika uyu muzingo we ku munsi w’ejo, imwe mu ndirimbo zikomeye ‘Me & U’ ziwuriho yatowe mu ndirimbo nziza za Gospel muri zihatanira igihe muri 2024 BET Awards. Tems asobanura ndirimbo ari ikiganiro yagiranue n’Imana aho ashishikariza abakunzi b’umuziki  kugira ukwizera.