Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Nigeria, Temilade Openiyi, uzwi cyane ku izina rya Tems, yavuze ko gushyirwa mu gihome muri Uganda byamubereye umugisha mwinshi.
Nk’uko bivugwa n’uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka 'Crazy Things', ngo yumva atewe ishema no kuba yararungurutse ku buzima bwo muri gereza.
Tems aterwa ishema no kuba yarigeze gufungwa
Tems yasobanuye ko atari kumenya ibyo imfungwa zinyuramo iyo ataza kuba yarasogongeye kuri ubwo buzima.
Yashimangiye ko gushyirwa muri gereza bwamucishije bugufi.
Tems aganira n’ikinyamakuru ES Magazine yagize ati:"Gereza ni bumwe mu buzima nanyuzemo kandi rwose numva nishimiye kuba narabunyuzemo kuko bitabaye ibyo, ntabwo nari kuzigera ntekereza kuri bariya bantu, kandi kuba imbere yabo byanshishije bugufi cyane".
Tems yafungiwe muri Uganda azira kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
Tems na Omah Lay barafashwe bahatwa n’ibibazo nyuma baza gufungirwa muri gereza ya Uganda bazira kujya mu gitaramo cyabereye muri iki gihugu muri Speke Resort, Kampala, ku ya 12 Ukuboza 2020, mu gihe COVID-19 yari irimo kuvuna umuheha ikongezwa undi, icyakora baje kurekurwa nyuma y’amajoro abiri.
