TdRwanda23:Ethan Vernon yongeye kwanikira bagenzi be

TdRwanda23:Ethan Vernon yongeye kwanikira bagenzi be

 Feb 20, 2023 - 08:51

Umwongereza Ethan Vernon watwaye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2023 yabisubiyemo yegukana etape Kigali-gisagara yakinwe kuri uyu wa Mbere.

Umwongereza w'imyaka 23 ukinira ikipe ya Soudal Quickstep, Ethan Vernon yegukanye etape ya kabiri ya Tour du Rwanda 2023 Kigali-Gisagara, nkuko yabigenje ku munsi wa mbere ubwo bavaga i Kigali berekeza Rwamagana.

Ni isiganwa ryatangirirye muri Kigali car free zone ku isaha ya saa 9:00 berekeza mu karere ka Gisagara, aho saa 12;32 aribwo igikundi cyarimo Ethan Vernon cyageze ku murongo wo gusorezaho ariko bikarangira uyu mwongereza ukiri muto atanze abandi ku murongo.

Vernon yakurikiwe n’abandi barimo Henok Mulueberhan wa Green Project Bardiani ndetse na Meijers Jeroen wa Terengganu Cycling Polygon. Kugeza ku mukinnyi wa 46, bose banganya ibihe kuko basoreje mu gikundi.

Izindi nkuru wasoma:

TdRwanda23:Ethan Vernon yegukanye agace ka mbere, Nsengimana jean Bosco yitwara neza

TdRwanda23:"Intego ni umwenda w'umuhondo"-Nsengimana jean Bosco

Chris Froome witezwe na benshi muri Tour du Rwanda y'uyu mwaka bitewe n'ibigwi afite muri Tour de France, yabaye uwa 47 yasizwe amasegonda umunani.

Muhoza Eric ukinira Bike Aid yabaye Umunyarwanda wasoreje hafi aba uwa 28 naho Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda aba uwa 30. Manizabayo Eric yabaye uwa 34.

Tour du Rwanda 2023 irakomeza ku wa Kabiri, tariki ya 21 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatatu kazahagurukira i Huye kerekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 199.5.

Vernon yatanze bagenzi be ku murongo

Etape ya kabiri yavaga Kigali yerekeza Gisagara