Taylor Swift umwanda ukomeje kumuteza isi

Taylor Swift umwanda ukomeje kumuteza isi

 Jul 3, 2023 - 13:33

Abashinzwe isuku mu mujyi wa New York, bari mu manza na Taylor Swift, nyuma yo kumuca amande y'umwanda inshuro zirenga 30.

Taylor Swift ubu afatwa nk’umwe mu bantu batagira isuku, n’ishami rishinzwe isuku rya New York nyuma yo kumuhana inshuro 32 bakanamuca amadorari 3, 010.

Swift, mu Kwakira yaguze inzu y’amadorari atatu miliyoni 18 zamadorali muri New York,  ayiguriye Dominique Strauss-Kahn.

Taylor Swift ntiyemeranywa n'abashinzwe isuku bamushinja kugira umwanda

Hagati ya Mutarama 2018 na Mutarama 2023, abagenzuzi bamuciye amafaranga kenshi kubera kunanirwa gusukura imbere y’inyubako ye, guta imyanda aho abonye hose, no kugira imbuga yanduye.

Bivugwa ko Swift arimo gukusanya amafaranga menshi mu bitaramo arimo gukora, ariko ngo yahisemo kurwanya aya mande, no kujyana ishami rishinzwe isuku mu rukiko kugira ngo ruce impaka kuri ibi bihano.

Taylor Swift amaze gucibwa amande y'umwanda inshuro zirenga 32

Raporo ikomeza igira iti: “Mu myaka yashize, urujya n’uruza rwa grime rwarimo ibirundo by’ibinyamakuru, amacupa n’amakarito; ibitambaro n’ibipfunyika;

Umugabo ukunze guherekeza imbwa mu muhanda umwe na Taylor Swift, avugana n’itangazamakuru ati: “Ntabwo yitaye ku gutagaguza imyanda. Ndatekereza ko arajwe  ishinga n’ibitaramo bye birimo kumwinjiriza umurengera.”

Taylor Swift yiyemeje kujyana mu nkiko abashinzwe isuku muri New York 

Nkuko byari byitezwe, abafana ba Taylor Swift bafashe iya mbere kugira ngo bavuganire  uyu muhanzi, avuga ko imyanda atari we wayitaye kuko atanywa itabi. Bavuga ko bishoboka ko ari abafana be bamutegereje bakahanywera itabi.

David Aldea wahoze ari nyir’inzu ya Swift yatangaje ko yatunguwe n’aya makuru kubera ko yari umukode mwiza. Yari umuntu mwiza woroshye gushyikirana nawe.