Spice Diana yigeze kumbuza amahwemo-Gravity Omutujju

Spice Diana yigeze kumbuza amahwemo-Gravity Omutujju

 Jun 12, 2023 - 10:32

Umuhanzi Gravity Omutujju yateye ishoti ibyo kuba yarakundanye na Spice Diana ahubwo yemeza ko uyu mukobwa yigeze kumubuza amahoro yiyemeza kujya amugendera kure.

Umuririmbyi wo muri Uganda Gravity Omutujju yatangaje byinshi ku mubano we n'umuhanzikazi Spice Diana byigeze kuvugwa ko bakundanyeho, ariko uyu musore byose yabiteye ishoti ahubwo yemeza ko uyu mukobwa yamubuzaga amahwemo.

Gereson Wabuyi amazina nyakuri ya Gravity Omutujju ubwo yari kuri Televisiyo Galaxy T.V akaba yashimangiye ko atigeze akundana na Spice Diana ahubwo ngo yakundaga kwirinda uyu mukobwa kuko ngo yamubuzaga amahwemo bitavugwa.

Gravity Omutujju yateye ishoti ibyo gukundana na Spice Diana 

Gravity akaba yakomeje asobanura ko yahuye bwa mbere na Diana bahujwe na Roger Lubega usanzwe areberera inyungu za Diana, ariko Gravity akaba yari asanzwe ari inshuti na Roger.

Ati " Spice Diana ntabwo yigeze aba inshuti yanjye[ ...] umubano muto nagiranye na we ni ukubera Roger. Diana nigeze kujya mwirinda kuko yakundaga kumbuza amahwemo ansaba ko twakorana indirimbo."

Hajara Namukwaya amazina nyakuri ya Spice Diana, akaba yarakoranye indirimbo na Gravity bise 'Ndi Mu Love' gusa mbere y'uko amashusho yayo ajya hanze mu 2018, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho yaba bombi bari gusomana.

Amafato ya Gravity na Diana bari gusomana 

Guhera icyo gihe abafana babo batangiye kwemeza ko aba bombi baba bari mu rukundo, nyamara rero Spice Diana nyuma yaje gutangaza ko ubwo barimo gusomana yumvaga atabikunze nubwo byabayeho.

Ntibyagarukiye aho kuko Gravity Omutujju nyuma yaho yaje kongera gutangaza ko Spice Diane atari umukobwa w'umwizerwa.