Spice Diana yatakambiye Diamond Platnumz

Spice Diana yatakambiye Diamond Platnumz

 Jul 15, 2023 - 04:19

Umuhanzi Diamond Platnumz uri muri Uganda ibihuha by'urukundo rwe na Spice Diana bikomeje kwiyongera nyuma yaho uyu mukobwa yamwinginze ngo bijyanire muri Tanzania.

Umuhanzi Diamond Platnumz ari muri Uganda guhera muri iki Cyumweru hagati aho ku wa Gatanu tariki ya 14 Nyakanga yari afite igitaramo cyateguwe na Comedy Store cyo gufasha. Gusa rero ku 13 Nyakanga yakoze ikiganiro n'abanyamakuru ndetse ahakana iby'urukundo rwe na Spice Diana.

Mu gihe yakwepaga iby'urukundo rwabo, yashimangiye ko uretse indirimbo bari gukorana muri ibi bihe, ntakindi kibyihishe inyuma. Nyamara rero kuri uwo mugoroba n'ubundi aba bombi bongeye guhurira mu cyumba cya hoteli yitwa 'Mestil Hotel' uyu muhanzi yari acumbitsemo.

Spice Diana arasaba Diamond Platnumz ko yamwijyanira muri Tanzania 

Spice na Diamond bakaba baragiranye ibihe byiza muri uwo mugoroba kugera ubwo Daimond yabazaga uyu muhanzikazi uko gahunda ye y'impera z'icyumweru iba ipanze, undi nawe akamusubiza ko guhera ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru aba afite ibitaramo, ko muri rusange aba ahuze cyane.

Ku bw'ibyo, Spice Diana w'imyaka 27 y'amavuko, akaba yarahise asaba yinginga cyane Diamond ko yamwijyanira muri Tanzania. Ati " Mfata unyijyanire muri Tanzania." Diamond Platnumz mu gusubiza Spice Diana akaba yaramusubije ko azabikunda. 

Hagati aho, Spice Diana akaba aheruka muri Tanzania mu 2021 ubwo yari agiye gukorana indirimbo na Zuchu bise "Upendo". Magingo aya ku mbuga nkoranyambaga abafana baba bahanzi bakomeje guhamya ko bari mu rukundo ntakabuza.