Snoop Dogg yashimiye Kendrick Lamar na Drake batari gucana uwaka

Snoop Dogg yashimiye Kendrick Lamar na Drake batari gucana uwaka

 May 30, 2024 - 15:45

Mu gihe Kendrick Lamar na Drake bamaze iminsi batari gucana uwaka, umuraperi mugenzi wabo Snoop Dogg yabashimiye byimazeyo.

Umuraperi w’Umunyamerika akaba na producer, Snoop Dogg, yashimiye abahanzi bagenzi be Kendrick Lamar na Drake kuba baragaruye umuziki ku murongo.

Ubwo yari mu kiganiro yagiranye na ‘Entertainment Tonight, Snoop yasobanuye ko umwuka mubi hagati ya Drake na Kendrick Lamar watumye uruganda rwa muzika rusubira ku murongo mu gihe ashimangira ko indirimbo badasiba gisohora baterana amagambo ziba zanditse neza kandi ziryoshye. 

By’umwihariko kandi, yashimiye Drake na Kendrick Lamar kuba baragaruye umuziki wa hip-hop mu njyana zikunzwe,  ukongera kumvwa ku isi hose.

Twabibutsa ko amakimbirane hagati yabo bombi yatangiye nyuma yuko Lamar asohoye indirimbo yise ‘Like That’ yovuga ibigwi ko aruta Drake, ndetse akihaniza abahanzi bose bafashije Drake ku muzingo we yise ‘For All The Dog’.