Simi na we ari inyuma y'urubyiruko rwo muri Kenya

Simi na we ari inyuma y'urubyiruko rwo muri Kenya

 Jun 26, 2024 - 18:14

Nyuma y'abarimo umukinnyikazi wa filime, Lupita Nyong'o, umuhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, Simi, na we yagaragaje ko ababajwe n'ibibazo by'imyigaragambyo biri muri Kenya, ndetse ntiyanahisha ko ashyigikiye urubyiruko rwo muri icyo gihugu rukomeje kwirara mu mihanda rwamagana izamuka ry'imisoro.

Umuhanzi wo muri Nigeria, Simi, yagize icyo avuga ku  myigaragambyo yamagana izamuka ry’imisoro rikomeje kuba muri Kenya aho yavuze ko bibabaje kuba ikomeje guhitana.

Simi yabivuze abinyujije ku rubuga rwa X rwahahoze ari Twitter,  yandika ubutumwa bwo gushishikariza no gushyigikira abigaragambije, mu gihe avuga ko bimubabaje kubona ikibazo nk’iki ku Banyakenya baharanira ubwisanzure n’ubutabera kugeza bapfuye.

Yanditse ati: “Njye ndi ku ruhande rw’abaturage ba Kenya, birakomeye kandi birababaje kubona abantu barwana kandi bagapfa baharanira umudendezo n’ubutabera.”

Simi yatanze ubwo butumwa nyuma yuko abantu batanu bivugwa ko bapfuye ku munsi w’ejo ku wa Kabiri barashwe abandi benshi bagakomereka ubwo abapolisi bahanganaga n’abigaragambyaga bari bateye mu nteko ishinga amategeko i Nairobi.