Mu gihugu cya Tanzania Shampiyona yamaze kurangira uretse aya makipe yombi agiye gukina umukino wa nyuma ushobora no gutanga igikombe kuko aya makipe yombi aracyarushanwa inota rimwe, aho Young Africans ifite 79, naho Simba SC ifite 78.
Uyu mukino wasubitswe tariki 08 Werurwe 2025, wari uw'umunsi wa 23, wasubitswe nyuma y'uko Simba SC yabujijwe gukora imyitozo ku kibuga izakiniraho umukino ihitamo kwanga gukina uwo mukino.
Binyuze ku mbaga nkoranyambaga zayo, Simba SC yagize iti "Ku bafana bose ba Simba, turabashimira ku bufasha mwaduhaye mu mwaka w’imikino wa 2024/25. Twishimiye cyane kugira abafana nka mwe."
Ukurikije ibyo Simba SC yanditse, irasa nk'iyihebye ndetse yanatakaje icyizere kuko kugira ngo yegukana igikombe bisaba ko itsinda Young Africans nyamara imikino ine iheruka ntabwo irabasha kuyitsinda.
Uyu mukino uraba saa kumi z'umugoroba za Kigali (4:00PM), saa kumi n'imwe z'umugoroba za Tanzania(5:00PM), ubere kuri Benjamin Mkapa Stadium i Dar es Salaam mu Karere ka Temeke.
Uyu mukino wahawe abasifuzi Mpuzamahanga bakomoka mu gihugu cya Misiri, mu rwego rwo kwirinda imvururu zishobora kuzanwa n'imisifurire.
Simba SC yemeye gukina kubera ubuhuza bwa perezida Samia Suluhu Hassan
Young Africans nitwara iki gikombe kiraza kuba ari icya kane kikurikiranya
