Shatta Wale yasubije nyina uherutse  kumuteza isi

Shatta Wale yasubije nyina uherutse kumuteza isi

 Jul 10, 2024 - 18:41

Umuhanzi ukomoka muri Ghana Shatta Wale yatangaje ko yababajwe cyane no kuba nyina atanyurwa n'ibyo amukorera, ni nyuma y'uko nyina aherutse gutangaza ko yamutereranye.

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Ghana, Shatta Wale yagize icyo avuga ku magambo ya nyina uherutse kumushinja kuba tereriyo.

Amakuru avuga ko nyina w’uyu muhanzi, Elsie Evelyn abinyujije mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yinubiye uburyo uyu muhungu we yamuteye umugongo, maze asaba ubufasha bw’amafaranga abagiraneza avuga ko ubuzima bwe buri habi.

Shatta Wale yanze kuripfana, maze avuga ko atishimiye kuba nyina yajyanye ibibazo bwite by’umuryango ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Nababajwe cyane no kuba mama yaranshinjije ku mutera umugongo, ikindi Kandi yasize icyasha izina rwanjye kuri ba marume n’abandi bagize umuryango. Kuko  arimo gushyira ibibazo byacu bwite ku karubanda kugira ngo bangire urw’amenyo, Ntabwo  ibibazo by’umuryango ari uko bikemurwa.

Yakomeje agira ati: “Nahaye mama imodoka 4 namukodeshereza inzu nziza yo kubamo. Ntabwo ibi byose abyitaho ahubwo agahora ansebya, ndatse ikigaragara ntago  ashima ibintu byiza byose namukoreye. ”