Shatta Wale yakebuye abahanzi bakiri bato

Shatta Wale yakebuye abahanzi bakiri bato

 Jun 7, 2024 - 15:03

Umuhanzi wo mu gihugu cya Ghana ukunzwe mu njyana ya Dancehall, Shatta Wale, yagiriye abahanzi bakiri bato inama yo kutishora mu biyobyabwenge nka we, niba hari aho bifuza kugera.

Shatta Wale mu kiganiro aheruka kugirana n’itangazamakuru, yagiriye inama abahanzi bakiri kuzamuka kwirinda ibiyobyabwenge ndetse bagahanga amaso umwuga wabo wo gukora umuziki.

Yagize ati:“Erekeza ibitekerezo byawe byose ku muziki, wirengagize ibintu bimwe na bimwe." Uyu muhanzi kandi yanashimangiye akamaro ko kwiyegurira umuziki aho kwishora mu biyobyabwenge.

Kuri iyi ngingo yagize ati: "Yego nanjye nanywaga urumogi, ariko hashize amezi atanu ntanywa urumogi. Ndabizi ko abantu batabyizera, gusa ubu ni itabi gusa nywa.” 

Shatta Wale yashoje inama ze ashimangira ko ari ngombwa gushyira imbere ubuzima bwiza no kwirinda ibintu byabwangiza. 

Ubutumwa bwa Shatta Wale bwashimwe na benshi bavuze ko yabereye abandi  urugero rwo kuzuza inshingano abahanzi baba bafite zo gukebura bagenzi babo ndetse n’abafana babo.