Shampiyona y'u Rwanda yagarutse KNC yongera guhagama Juvenal, Police FC ibona atatu

Shampiyona y'u Rwanda yagarutse KNC yongera guhagama Juvenal, Police FC ibona atatu

 Jan 20, 2023 - 12:47

Imikino yo kwishura ya shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yatangiye Gasogi United inganya na Kiyovu Sports, abahungu ba Mashami Vincent babona amanota atatu.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2022 nibwo shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda muri ruhago yasubukuwe, bakina igice cya kabiri cy'umwaka w'imikino 2022-2023.

Ni imikino yabereye kuri sitade ya Bugesera nk'imwe muri sitade zizakira imikino myinshi muri iki gice cya kabiri, nyuma y'uko sitade ya Kigali ifunzwe ngo havugururwe ikibuga.

Umukino ukomeye wahuje Gasogi United yari ku mwanya wa kane, yahuraga na Kiyovu Sports yari ku mwanya wa kabiri iyirusha amanota abiri gusa. Bivuze ko iyo Gasogi United itsinda yari guhita iyicaho, dore ko yari no gufata umwanya wa mbere.

Uyu mukino wagaragayemo ishyaka ryinshi no guhusha ibitego cyane cyane kuri Kiyovu Sports, warangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa buri kipe icyura inota rimwe. Ibi byatumye Kiyovu Sports iba ifashe umwanya wa mbere iruaha AS Kigali inota rimwe, naho Gasogi United ifata umwanya wa gatatu irushwa inota rimwe na AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri.

Undi mukino nawo wabereye i Bugesera ni umukino Gorilla FC yatsinzwemo na Police FC ibitego 2-3. Police niyo yabanje gutsinda ibitego bya Muhadjiri kuri penariti yateye ku munota wa 17, Mugisha Didier atsinda icya kabiri ku munota wa 38, mu gihe Ntwari Evode yatsinze icya gatatu ku munota wa 50.

Ibitego bibiri bya Gorilla FC byo byatsinzwe na Adeaga Johnson wateye penariti ku munota wa 77, na Iradukunda Simeon watsinze ku munota wa 85.

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, aho AS Kigali izakina na Marine, Espoir na Rwamagana City zose zikaba zizakina saa 15:00.

Byarangiye Gasogi iguye miswi na Kiyovu

Police FC yo yakuye intsinzi kuri Gorilla FC