Shakira yongeye guhima Piqué ataretse n'abana be

Shakira yongeye guhima Piqué ataretse n'abana be

 Jun 14, 2023 - 11:17

Amakimbirane ya Piqué na Shakira akomeje kuba iyanga nyuma yuko banamaze gutandukana, ariko ikibabaje cyane, ni uko abana babo ari bo bakomeje kuba inzirakarengane.

Amakimbirane hagati ya Shakira na Gerard Pique akomeje kugaragara nyuma yo gutandukana kwabo umwaka ushize, ndetse na nyuma yuko uyu muririmbyi w'icyamamare yimukiye i Miami hamwe n'abahungu babo.

Shakira yabujije abana kujya mu bukwe kubera guhima Piqué 

Umunyamakuru Lorena Vazquez, yatangaje ko nubwo Pique yabisabye, Shakira yanze ko abana babo, Milan na Sasha, bitabira ubukwe bwa murumuna we Marc Piqué buzaba tariki 24 z’uku kwezi.

Uyu ni umunsi wingenzi ku muryango wa Pique, ariko Shakira yanze yivuye inyuma igitekerezo cyo kwagura igihe abana be bagomba kumara i Barcelona ngo bitabire ubukwe bwa se wabo.

Shakira yiyemeje kubuza Milan na Sasha kuba ahantu hamwe na mukeba we akaba n’umukunzi mushya  wa Pique, Clara Chia na we uzaba yitabiriye ubu  bukwe.

Ibi birori bizaba ari inshuro ya mbere Chia yitabira ibirori rusange by’umuryango ari kumwe n’uyu mukunzi we wakanyujijeho mu mupira w’amaguru, mu gihe hafi umwaka wari wirenze umubano wabo utangajwe.

Shakira ntabwo yifuzaga ko abana be bahurira mu bukwe na Clara Chia 

Nkuko amasezerano yo kurera abiteganya, abana bagombaga kuguma i Barcelona kugeza ku ya 19 Kamena. Pique yasabye ko Shakira yemerera abana babo kumara iminsi itanu y’inyongera kugira ngo bashobore kwitabira ubukwe bwa nyirarume, ariko, Shakira abitera utwatsi.

Vazquez yagize ati: "Twatunguwe cyane no kuba ataretse ngo abana be bajye mu bukwe bwa nyirarume. Ikintu cyumvikana cyari ukubareka bakajya mu bukwe, ariko Shakira ntiyaborohereje. Ni bibi cyane. ”