Selena Gomez yabazwe nta kinya kuri TikTok

Selena Gomez yabazwe nta kinya kuri TikTok

 Jul 15, 2023 - 06:41

Umuhanzikazi Selena Gomez, n'ubu aracyatekereza ku gisubizo bamuhaye ku rubuga rwa TikTok, nyuma yo kubaza impamvu ari ingaragu.

Selena Gomez yahawe igisubizo atatekerezaga kuri Tiktok, ubwo yakinaga agakino kavuga ngo “Kuki ndi ingaragu?”. Ubwo uyu muhanzikazi yakinaga uyu mukino, ibisubizo byazaga byisukuranya, ariko igisubizo cyamukorogoshoye, ni icy'umuntu umwe wihandagaje akamusubiza ati: “Kubera ko ubishye."

Selena Gomez yakomerekejwe n'igisubizo yahawe kuri TikTok 

Uyu muhanzikazi akaba n'umukinnyi wa firime w’imyaka 30 yari yabanje kubona ibindi bisubizo byinshi, harimo abamubwiye bati: “Gutinya urukundo, no kutizera urukundo rwo kuri murandasi.” Ariko, uwamukomerekeje ni uwamubwiye ko ari ukubera ko abishye.

Amaze kubona iki gisubizo, yaguye mu kantu abura icyo akora, maze ku mashusho yandikaho ati:“Yego, nta kinyabupfura kuri Tik Tok.”

Urukundo rwa Gomez mu buzima rwabaye ikimenyabose, cyane cyane ubwo yari kumwe na Justin Bieber, kuko bari bo nkuru y'umjyi, cyane ko bombi bari abaririmbyi bakiri bato ariko b’ibikomerezwa muri pop,  basaga naho ari couple nziza.

Selena Gomez amaze igihe ari ingaragu nyuma yo gutandukana n'abarimo Justin Bieber 

Nyuma yo gutandukana, Gomez yaje gukundana na The  Weeknd,  ndetse vuba aha, yavuzwe mu rukundo na  Dwew Taggar, umwe mu bagize itsinda rya Chainsmokers, ariko yahise ahakanira kure ibyo bihuha, maze avuga ko ari ingaragu.