Selana Gomez yafashe ingamba zikomeye zo guhindura Isi

Selana Gomez yafashe ingamba zikomeye zo guhindura Isi

 Nov 3, 2023 - 19:27

Umuhanzikazi Selena Gomez yatangaje ko bitewe n'uburyo isi ikomeje kuzuramo ubugome, agiye gufata umwanzuro wo kureka gukoresha imbuga nkoranyambaga ndetse agashaka uko yahindura isi.

Umuririmbyi akaba n'umukinnyi wa filime muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika Selena Marie Gomez yatangaje ko agiye guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga akurikirwaho n'amamiliyoni y'abatuye isi, aho yavuze ko azahera ku rukuta rwe rwa Instagram akarusiba burundu.

Mu butumwa uyu muhanzi yacishije kuri 'story' ye ya Instagram, akaba yavuze ko impamvu ashaka guhagarika gukoresha imbuga nkoranyambaga, ngo ari uko umutima we ukomeje gushavuzwa nuko mu isi hakomeje kwiyongera ibikorwa bibi, birimo ubwicanyi, iterabwoba ndetse n'ibindi bibi cyane.

Selana Gomez agiye guhagarika imbuga nkoranyambaga 

Umuririmbyi wa 'Single Soon', akaba yashimangiye ko yifuza guhindura isi. Mu magambo ye ati " Ngiye gufata akaruhuko ku mbuga nkoranyambaga kubera ko umutima wange uri gushavuzwa no kubona, ibibi biri mu isi; ubwicanyi, ihohoterwa, ndetse n'iterabwoba bikomeje kuganza mu isi. Abantu bari gutotezwa abandi bakicwa, kandi ibikorwa by'ubugome bikomeje kwiyongera."

Selana Gomez yunzemo ati " Ndasaba imbabazi buri wese niba amagambo yange hari abo atanyuze, ariko ntabwo nshaka gukomeza kubona abantu b'inzirakarengane bababazwa, kuko ibyo birandwaza cyane. Ndifuza guhindura isi, ariko ntabwo nshaka kongera gupostinga."

Selana Gomez ashaka guhindura isi

Mu bundi butumwa uyu muhanzi yashyize kuri Instagram, akaba yatangaje ko yifuza gusiba konte ye ya Instagram akurikirwaho na miliyoni 430. Ati " Ngiye gufata akaruhuko kandi nsibe na konte ya Instagram. Ngiye kubikora, kandi sinitaye kubizakurikiraho."