Sadio Mane yahishuye umubare w'abana yifuza kubyarana n'umugore we

Sadio Mane yahishuye umubare w'abana yifuza kubyarana n'umugore we

 Jan 8, 2025 - 22:04

Mane yabivugiye mu kiganiro yagiranye na ‘Senepeoplus’ asobanura ko yifuza kubyara abana batatu cyangwa bane.

Mane yagize ati: “Ikibazo gisekeje cyane. Bibaye ari amahitamo, navuga 3 cyangwa 4. Usibye ko Imana ari yo ifata icyemezo kandi nzayishimira uko byagenda kose.”

Twabibutsa ko Sadio Mane w’imyaka 32 n’umugore we Aisha Tamba w’imyaka 19 bashakanye muri Mutarama 2024 i Keur Massar, Dakar, muri Senegal, mu gihe bombi bivugwa ko bari bamaze imyaka itanu baziranye.

Ubwo bombi bashyingiranwaga, Aisha yari afite imyaka 18 mu gihe uyu rurangiranwa mu mupira w’amaguru yamurushaga umugore we imyaka 13.