Rutsiro FC yongerewe impamvu zo gutsinda Kiyovu Sports

Rutsiro FC yongerewe impamvu zo gutsinda Kiyovu Sports

 May 28, 2023 - 01:51

Ku munsi wa nyuma wa Primus National League 2022/2023 ntabwo byoroshye hagati y'amakipe ahatangiye igikombe n'ahataniye kutamanuka mu kiciro cya kabiri.

Ku isaha ya saa 15:00 kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023 nibwo hateganyijwe imikino itandatu isoza shampiyona ya Primus National League 2022/2023 ku munsi wayo wa 30.

Ikipe ya APR FC irasabwa kubona amanota atatu gusa imbere ya Gorilla FC ikegukana igikombe, Kiyovu Sports irasabwa kubona amanota atatu ndetse na APR FC ikaba yatakaje amanota, mu gihe Rayon Sports yo kugira ngo itware igikombe byasaba ko APR FC itsindwa ndetse na Kiyovu igatakaza amanota.

Umukino Kiyovu Sports iheruka gutsindirwa i Nyagatare watumye amahirwe ku gikombe agabanuka ku rwego rwo hejuru, ariko kuri uyu munsi ifite akandi kazi katoroshye imbere ya Rutsiro FC iraba irwana no kutamanuka mu kiciro cya kabiri.

APR FC iyoboye urutonde irasabwa kwitsindira Gorilla gusa

Rutsiro FC iri ku mwanya wa 13 ifite amanota 30, iraba yirinda ko Bugesera FC na Rwamagana zaba zatsinze igahita yisanga ku mwanya wa 15 uyimanura mu kiciro cya kabiri.

Ubusanzwe agahimbazamusyi muri iyi kipe ku gihe batsinze umukino kari 50,000 Frw ariko mu mikino ya nyuma kuva ku munsi wa 25 kagizwe ibihumbi 100,000 kugira ngo abakinnyi bashyiremo imbaraga barwane no kutamanuka.

Kuva agahimbazamusyi kagirwa ibihumbi 100, Rutsiro FC yatsinze imikino itatu mu mikino ine inyakinnye, ndetse muri iyo mikino hakaba harimo uwo iheruka gutsinda AS Kigali ibitego 2-0.

Kuri uyu munsi bwo ntabwo buri mukinnyi wa Rutsiro FC aza guhabwa ibihumbi 100 mu gihe batsinda Kiyovu Sports, ahubwo hongeweho ibihumbi 50 bihita biba 150,000 Frw igatsinda ikizera kuguma mu kiciro cya mbere ititaye ku byavuye ahandi.

Amakipe ane niyo yamaze gusoza shampiyona kuko ejo ku wa Gatandatu habaye imikino ibiri aho Mukura Victory Sports yatsinze Musanze FC 4-3, mu gihe Gasogi United yatsinze Espoir FC 3-0.

Imikino yo kuri iki Cyumweru

Gorilla FC vs APR FC
Kiyovu Sports vs Rutsiro FC
Sunrise vs Rayon Sports
Bugesera FC vs AS Kigali
Etincelles vs Rwamagana City
Police FC vs Marine FC

Iyi mikino yose iraza gukinwa ku isaha ya saa 15:00 mu rwego rwo kwirinda kujenjeka ku mikino runaka kubera ibyavuye ku bindi bibuga ku makipe ahatanye.

Kiyovu irahangana na Rutsiro FC inateze amakiriro kuri Gorilla FC

Abakinnyi ba Rutsiro FC bashyiriweho agahimbazamusyi gatubutse