Tariki 29 Ukwakira 2024, nibwo Polisi y'u Rwanda yemeje amakuru yari amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Nyampinga w'u Rwanda 2022, Nshuti Divine Muheto yatawe muri yombi.
Mu itangazo banyujije ku rukuta rwabo rwa X, bavuze ko Muheto yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo gutwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha nta ruhushya afite, akagonga ibikorwa remezo ndetse agahita atoroka.
Nyuma y'uko aya makuru yemejwe na Polisi, ku mbuga nkoranyambaga hongeye kuzamuka inkuru zivuga ko Ruti Joel ari we wari wamunywesheje inzoga zirengeje urugero akanamwemerera gutwara imodoka ari byo byatumye akora impanuka.
Mu kiganiro yagiranye na B&B FM, Ruti Joel yavuze ko Miss Muheto ari inshuti ye baganira cyane, ariko ibyavuzwe ni ibihuha ndetse ko nk'umuntu w'intore adashobora gukora ayo mahano yo gushukana.
Ati "Umukobwa ni inshuti yanjye cyane kandi twaraganiriye... Ntabwo nshobora kumwihakana kuko ni inshuti yanjye kandi ababizi barabizi ko atari byo.
"Ndamukunda cyane ni inshuti yanjye tumaranye igihe. Rero ntawe udakora amafuti, ariya ni amafuti yakoze arayahanirwa aranababarirwa arataha ameze neza. Ku byanjye rero ngira ngo ni uko bari barabuze aho bankura.
"Ntabwo ibyo nabijyamo ni ibintu by'abanyamusozi. Agasozi k'iwanyu ntabwo ujya ugakoraho amahano, rero ntabwo nakora amahano i Rwanda wenda nzage kuyakorera ahandi."
Miss Muheto yahamijwe n'urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro ibyaha birimo gutwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha nta ruhushya afite ndetse no kugonga ibikorwa remezo, ahanishwa igifungo cy'amezi atatu asubitse mu gihe cy'umwaka umwe n'ihazabu y'ibihumbi 190 Rwf.
Ruti Joel yahakanye ibyo kunywesha Muheto inzoga agasinda

