Rugeze mu mahina! Gutanga ubusabe bwo kugura Manchester United byarangiye

Rugeze mu mahina! Gutanga ubusabe bwo kugura Manchester United byarangiye

 Feb 18, 2023 - 03:27

Mu gihe hari hashyizweho amasaha ntarengwa yo kuba abashaka kugura Manchester United batanze ubusabe, mu bashyizeho agatubutse harimo umuyobozi wa banki ikomeye muri Qatar.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu niwo munsi wa nyuma wari washyizweho wo kwakira ubusabe[bid] ku baherwe bifuza kugura Manchester United ifitwe na Family Glazer.

Sheikh Jassim Bin Hamad Al Thani, umwe mu bakomoka mu muryango w'i Bwami muri Qatar yamaze gutanga ubusabe bwo kugura iyi kipe akayifata 100% aho bivugwa ko yatanze miliyari eshanu z'amapawundi.

Uyu mugabo yatangaje ko aya mafaranga ashaka gutanga nta nguzanyo yaba iya banki cyangwa indi irimo, ndetse yijeje abakunzi bayo kugarura iyi kipe ku gasongero yahozeho mu myaka yashize.

Umuherwe wa mbere mu Bwongereza ariwe Sir Jim Ratcliffe na Ineos Group ye nabo batanze ubusabe bwabo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu. Uyu mugabo w'imyaka 70 usanzwe uzwi nk'umufana wa Manchester United nawe ari mu bahabwa amahirwe yo kugura iyi kipe.

Sir Jim Ratcliffe(ibumoso) na Sheikh Jassim nibo bahabwa amahirwe menshi yo kwegukana Manchester United

Hari kandi itsinda ry'abanya-Saudi Arabia n'abanya Leta zunze ubumwe za Amerika bari mu rugamba rwo kugura iyi kipe ifite ibikombe byinshi bya Premier League mu Bwongereza.

Umunya-Qatar Sheikh Jassim afite papa we wahoze ari minisitiri w'intebe wa Qatar ariwe Hamad. Ubusabe bwatanzwe kuri kompanyi y'abanyamerika yitwa Reine Group, iyi kompanyi yafashije Toddy Boehly kugura Chelsea niyo yashyizweho na Family Glazer ngo igurishe Manchester United.

N'ubwo aba bagabo bose batanze bid zo kugura Manchester United ariko bivugwa ko nta na bamwe bagejeje kuri miliyali esheshatu zifuzwa na Family Glazer, ariko utanga miliyari eshanu hashobora kubaho ibiganiro.

Ikibazo kimwe gihari kuri Sheikh Jassim ni ubugenzuzi bwa UEFA bugomba kureba niba ntaho ahuriye na Qatar Investment Agency  isanzwe ifite PSG. Iyo amakipe abiri agiye mu irushanwa rimwe kandi abayobozi bayo bafite ibyo bahuje mu mitungo, biba ngombwa ko ikipe imwe isezererwa.

Qatar Investment Agency(QIA) ifite imigabane ya 17% muri Qatar Islamic Bank(QIB) iyobowe na Sheikh Jassim, ariko ikipe ye ivuga ko ashaka kugura iyi kipe ku giti cye atari QIB ishaka kuyigura.

Mu byo Sheikh Jassim yahize harimo no kuvugurura Old Trafford(Net-photo)

Family Glazer iri mu nzira zisohoka muri Manchester United