Umuririmbyi wo muri Nigeria Paul Okoye uzwi ku izina rya Rudeboy akaba n'umwe mu basore babiri bahoze mu itsinda rurangiranwa rya P-Square ryaje gusenyuka mu minsi yashize, yakebuye abahanzi bagenzi be cyane abakizamuka, abatoza umuco wo kwizigamira no gushaka ibindi bakora atari umuziki gusa.
Kuri Rudeboy, abona ko nta mpamvu abahanzi bakomeza gushingira ubuzima bwabo kuri muzika gusa, ahubwo akavuga ko bagakwiye gukoresha ubwamamare bwabo bagashora imari mu bindi bintu byabungura ndetse bikaba byabaha n'amafaranga mu gihe baba batagikora umuziki.

Rudeboy arasaba abahanzi bagenzi be gushora imari mu bindi bitari umuziki
Mu butumwa umuririmbyi wa 'Reason With Me' yacishije kuri Instagram, akaba yavuze ko mu ruganda rw'imyidagaduro habamo agahinda n'ibibazo by'inshi, ku bw'ibyo ko nubwo wagakwiye kwinezeza mu mafaranga ubona, ariko ukwiye no kubanza no kureba niba wizigamiye ukaba hari naho washoye imari yawe.
Mu magambo ye agira inama bagenzi be yagize ati " Mu by'ukuri, hari ibintu biba mu ruganda rw'imyidagaduro harimo ihungabana n'ibindi by'ibyinshi. Ariko ndagusabye niba warabaye umusitari, ndakwinginze shora imari, kuko ntabwo biba byoroshye."

Rudeboy wahoze mu itsinda rya P-Square
Izi nama za Rudeboy zikaba zishimiwe cyane n'abakunzi b'umuziki muri Nigeria bavuga ko abahanzi bamaze kwandura umuco mubi wo kugira amafaranga ariko bakayatangaguza agahita ashira nyuma bagira ikibazo bagatangira gusabiriza imihanda y'isi yose.
Rudeboy atangaje ibi, mu gihe nta minsi yari ishize umukinnyi wa filime John Okafor uzwi ku mazina ya Mr Ibu aciwe akaguru kubera uburwayi, ariko ikibazo cy'amafaranga cyikaba cyarabaye ingutu bigasaba ko abantu bakanda akanyenyeri kuri telefone.
