Ronaldo na bagenzi be bakamye ikimasa

Ronaldo na bagenzi be bakamye ikimasa

 May 28, 2023 - 00:38

Ikipe ya Al Nassr ikinamo Cristiano Ronaldo yorohereje Al Ittihad gutwara igikombe cya shampiyona hakiri kare.

Ubwo Cristiano Ronaldo yerekezaga mu ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia muri Mutarama, iyi kipe yari iyoboye urutonde rwa shampiyona aho yarushaga Al Ittihad inota rimwe n'ubwo iyi kipe yari ifite ikirarane.

Guhera icyo gihe amakipe yombi yakomeje gukubana asimburana ku mwanya wa mbere, ndetse Cristiano Ronaldo aba umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Al Nassr dore ko yayitsindiye ibitego 14 kuva yahagera.

Kuri uyu wa Gatandatu shampiyona y'iki gihugu yari yakomeje ku munsi ubanziriza uwa nyuma, Al Ittihad yasabwaga itsinzi ngo igume ku mwanya wa mbere ariko bikanayibera byiza cyane iyo Al Nassr itakaza amanota kuko yari guhita yegukana Igikombe cya shampiyona.

Imikino yatangiye ku isaha ya saa 20:00, ikipe ya Al Ittihad FC yari yasuye iyitwa Al Feiha yari ku mwanya wa 12 ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ya Saudi Arabia.

Al Ittihad yakoze ibyo yasabwaga kuko igice cya mbere cyarangiye ifite ibitego bibiri ku busa, umukino ukaba warangiye itsinda ibitego bitatu ku busa bwa Al Feiha.

Ku rundi ruhande Al Nassr nayo yari yasuye ikipe yitwa Al Ettifaq ku sitade Prince Mohamed bin Fahd, aho nayo yasabwaga amanota atatu cyangwa ikamanika amaboko mu ntambara y'igikombe cya shampiyona.

Abakinnyi ba Al Nassr bashimira abafana babo

Igice cya mbere cyarangiye Al Nassr yatsinzwe igitego kimwe cyatsinzwe n'umufaransa Yousouf Niakate ku munota wa 43. Icyabaye mu gice cya kabiri nuko Al Nassr yagarutse ishaka igitego ku rwego rwo hejuru, ndetse ikaza kukibona ku munota wa 56 gitsinzwe na Luiz Gustavo ariko kubona icya kabiri byabaye ingorabahizi.

Iminota 90 yarinze irangira nta kipe ibonye igitego cya kabiri, Al Nassr igira amanota 64 mu gihe Al Ittihad yo ifite amanota 69 kandi hasigaye umukino umwe gusa, bivuze ko Al Ittihad yegukanye igikombe cya shampiyona ya Saudi Arabia 2022/2023.

Al Nassr yananiwe kubona amanota atatu