Rihanna na LeBron James basize inkuru i Paris

Rihanna na LeBron James basize inkuru i Paris

 Jun 25, 2023 - 13:12

Nyuma yuko bahuriye i Paris, Rihanna n'inshuti ye ya kera, LeBron James, bavugishije benshi, nyuma yuko uyu mugabo agaragaye akorakora inda ya Rihanna.

LeBron James yishimiye gutangira ubuzima bwo hanze y’ikibuga nyuma yo gusoza shampiyona ya NBA, aho yagaragaye mu imurikamideri rya Louis Vuitton i Paris.

Mu murwa mukuru w’Ubufaransa, ni ho yahuriye n'inshuti ye kuva kera, Rihanna, na we yari yitabiriye ibi brori byo kumurika imideri.

LeBron James yagaragaye ahoberana urugwiro rwinshi, Rihanna 

Ku ikubitiro aba bombi bagaragaye bahoberanye urugwiro ari rwose, ndetse Rihanna yagaragaye afata ukuboko kwa James nyuma yaho, asa n’umubwira amagambo amushimira.

Byagaragaraga ko wari umwanya mwiza cyane hagati y’aba bantu babiri bazwi ku isi, bombi bishimira umwanya, hanze ya gahunda zabo z’umwuga.

Icyakora, benshi ntibatunguwe no kuba ibi byamamare byahuriye mu birori cyangwa no kuba bahoberanye, ahubwo batunguwe n'uburyo LeBron James yakorakoye ku nda ya Rihanna kandi atari we wayimuteye.

Benshi bibajije ku buryo LeBron yakorakoye ku nda ya Rihanna

Usibye kwitabira isiganwa rya Le Mans 24 hours ndetse n’ibirori byo kwerekana imideli ya Louis Vuitton, James akomeje kuzenguruka hirya no hino yishimisha n’inshuti ze, cyane ko bivugwa ko ashobora guhagarika gukina basketball nk’uwabigize umwuga muri uyu mwaka.

Icyakora, hari amakuru avuga ko akifuza gutwara ikindi gikombe kimwe mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, bityo akaba yifuza kujya mu ikipe yamuha ayo mahirwe.