Rihanna na A$AP Rocky bongeye gushyira abafana mu rujijo

Rihanna na A$AP Rocky bongeye gushyira abafana mu rujijo

 Jun 24, 2023 - 06:35

Nyuma yo guca amarenga ko ashobora kuba yarashyingiwe rwihishwa na Rihanna, A$AP Rocky yongeye gutuma abafana babo bibaza byinshi

Ibihuha bikomeje kwerekana ko Rihanna na A $ AP Rocky bashobora kuba barasezeranye rwihishwa, nyuma yo kuvuga ko uyu muhanzikazi unatwite, ari umugore we. Uyu muraperi yeguriye Rihanna imwe mu ndirimbo ze, ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya Spotify mu birori bya Cannes Lions Festival 2023, mu ijoro ryo ku wa Gatatu ushize.

Rihanna na A$AP Rocky bongeye gushyira abafana mu rujijo

Yaragize ati: “Ndashaka gutura iyi ndirimbo umugore wanjye mwiza uri muri iyi nyubako!” Muri ako kanya, kamera zose zahise zerekeza kuri Rihanna wamwenyuraga aho yari yicaye kuva mu gice cya VIP.

Ijambo ry’uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo nka “1 Train” ryatunguye abafana batangira kwibaza niba we ba Rihanna barashyingiwe rwihishwa. Bamwe bati: "Noneho ASAP na Rihanna barashyingiwe?"

Abandi bati:_ Rihanna na A$AP bashyingiwe rwihishwa!”. Abafana bavuze byinshi, aho hari na bamwe bibazaga ukuntu bashyingirwa bakaryumaho kugeza n’iyi saha, ntibababwire.

Ntabwo ari ubwa mbere Rocky w'imyaka 34 na Rihanna, ubusanzwe witwa Robyn Fenty, bazamuye ibihuha byo gushyingirwa. Muri Gicurasi uyu mwaka, uyu muhanzikazi w'imyaka 35, yashyize hanze amafoto yabo bombi ubwo bari mu birori bya Met Gala 2023.

Muri Gicurasi, Rihanna yashyize amafoto kuri Instagram abafana bayibazaho byinshi

Yari yambaye ikanzu yera, yerekana inda ye atwite, yarengejeho ikoti rya Gucci . Ayo mafoto yari aherekejwe n’amagambo agira ati: “Rangurura ijwi mu ibirori by’umugeni. Hano haje umugeni! Ibi byatumye na none abafana bemeza ko bashobora kuba barakoze ubukwe.