Rihanna aremeza ko anyotewe kubyara umukobwa

Rihanna aremeza ko anyotewe kubyara umukobwa

 Dec 22, 2023 - 09:41

Umuhanzikazi Rihanna yatangaje ko we n'umugabo we A$AP Rocky bari gukora iyo bwabaga ngo babyare umwana w'umukobwa.

Icyamamare mu muziki w'Isi by'umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika Robyn Rihanna Fenty wamamaye ku izina rya Rihanna, aremeza ko afite inyota yo kwibaruka umwana w'umukobwa, kandi ngo we n'umugabo we A$AP Rocky, bakomeje gukora iyo bwabaga ngo bikunde. 

Uyu mubyeyi w'abana babiri, akaba yatangarije ikinyamakuru ENews, ko kubona umwana w'umukobwa, ari byo bintu atari yakora kandi abyifuza, gusa nanone ko 75% ari gukora uko ashoboye ngo ubutaha azabyara umukobwa.

Rihanna aremeza ko ashaka kwibaruka umwana w'umukobwa 

Mu magambo y'umuririmbyi wa 'Diamonds' ati " Kugira abakobwa nibyo bintu ntari nakora. Ndi kurwana ku kigero cya 75% kugira ngo nzamubone, kandi ndabyizeye ko bizakunda."

Rihanna w'imyaka 35, akaba yavuze ko nubwo yifuza umukobwa, ariko abana be azabareka bagakora ibyo bashaka, ashimangira ko atazabahitiramo ibyo bashaka kuzakora. 

Uyu muhanzi atangaje ko yifuza kubyara umwana w'umukobwa, mu gihe mu minsi yashize ibihuha byakwiriye hose kuri Interineti bivuga ko uyu mubyeyi yaba atwite inda y'umukobwa.

Rihanna n'umugabo A$AP Rocky bakomeje kugerageza gushaka umwana w'umukobwa 

Ayo makuru akaba yarasohotse ubwo hakwiraga amajwi yumvikanamo uyu Rihanna, avuga ko azabyara umukobwa, ariko nyuma biza gusesengurwa, byemezwa ko ayo majwi yari ayo mu byuma by'ikoranabuhanga.

Rihanna aratangaza ko yifuza kubyara umwana w'umukobwa, mu gihe mu mezi ane ashize, yabyaye umwana w'umuhungu yise Riot Rose aho yahishuye ko atifuzaga ko abantu bamenya ko atwite. Hagati aho, Rihanna na Rocky bakaba bafitanye abana babiri b'abahungu barimo uyu Riot Rose ndetse na mukuru we RZA.