RIB yataye muri yombi umutoza wahohoteye umusifuzi

RIB yataye muri yombi umutoza wahohoteye umusifuzi

 Feb 20, 2023 - 02:58

Perezida wa The Winners FC yatawe muri yombi akurikiranyweho guhohotera umusifuzi nyuma y'umukino batsinzwemo na Etincelles mu gikombe cy'amahoro.

Nshimiyimana David utoza ikipe ya The Winners FC ari mu maboko y'Urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha RIB aho yafashwe tariki 17 Gashyantare akurikiranyweho guhohotera umusifuzi.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangirwa B.Yhierry yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko koko Nshimiyimana David yatawe muri yombi akurikiranyweho guhohotera umusifuzi watoje umukino Etincelles yatsinzemo The Winners mu gikombe cy'amahoro.

Nshimiyimana David ari mu maboko ya RIB (image:Igihe)

Bivugwa ko ubwo umukino wabereye i Muhanga tariki 15 Gashyantare 2023 Etincelles imaze gutsinda The Winners ibitego 5-0, aribwo David yasanze umusifuzi mu rwambariro akamuhohotera.

Nshimiyimana David afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rigikomeje ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, akanirwe urumukwiriye niba koko icyaha kimuhama.

Mu butumwa Umuvugizi wa RIB yatanze, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko umuco wo guhohotera abantu cyane cyane abari mu nshingano ari mubi kandi ukwiye gucika.

Dr Murangirwa kandi yibukije abantu ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rutazihanganira uwo ari we wese uzagaragaraho umuco wo guhohotera abandi.

The Winners yatsinzwe na Etincelles mu gikombe cy'amahoro(Image:Igihe)