Real Madrid itewe ubwoba na Chelsea izaza mu kibuga ari 12

Real Madrid itewe ubwoba na Chelsea izaza mu kibuga ari 12

 Apr 17, 2023 - 09:58

Abo muri Real Madrid batewe ubwoba bwinshi n'umusifuzi uzasifura umukino bafitanye na Chelsea, aho Luka Modric we atahishe amarangamutima ye kuri uyu musifuzi.

Ku munsi w'ejo ku wa Kabiri nibwo ku kibuga Stamford Bridge hateganyijwe umukino wo kwishyura muri kimwe cya kane cya UEFA Chaampions League aho Chelsea izakira Real Madrid.

Ikipe ya Real Madrid yatsinze Chelsea ibitego bibiri ku busa mu mukino ubanza wabereye i Santiago Bernabeu, ariko ubwoba ni bwose nyuma yo kumenya ko umukino wo kwishyura uzasifurwa n'umutariyani Daniele Orsato.

Biravugwa ko muri Real Madrid batewe ubwona n'uyu mugabo uzabasifurira uyu mukino, ndetse Luka Modric we yeruye yemeza ko adafitanye amateka meza n'uyu mugabo, agaruka ku mukino baheruka guhuramo muri kimwe cya kabiri cy'Igikombe cy'isi ubwo Argentine yatsindaga Croatia.

Ab'i Madrid bafite ubwoba ko Daniele Orsato azahengamira kuri Chelsea(Image:Rex)

Modric ahamya ko Croatia yagombaga gutera koruneri mbere gato y'uko Argentine yazamukanye umupira waje kuvamo penariti ya Argentine.

Modric ati:"Ni igihe cy'ingenzi cyane mu mukino, yatwimye koruneri atanga penariti, ntabwo byari mu ruhande rwange kuko twatsinzwe igitego. Ntabwo niyumvisha ukuntu yatanze iriya penariti. Byahinduye umukino.

"Ntabwo njya mvuga ku basifuzi, ariko uyu munsi ntabwo bishoboka ko ntavuga. Ni umwe mu babi nzi.

"Bitari kuri uyu mukino gusa. Yansifuriye imikino myinshi kandi nta bihe byiza nigeze ngirana nawe. Ni icyago."

Daniele Orsato yasifuriye Real Madrid mu 2020 mu mukino ubanza wa kimwe cya munani ubwo iyi kipe yakinaga na Manchester City, icyo gihe Sergio Ramos yeretswe ikarita itukura ku ikosa yakoreye Gabriel Jesus ndetse Manchester City ihabwa penariti iranayitsinda.

Muri Champions League y'umwaka ushize kandi, Daniele Orsato niwe wasifuye umukino w'amateka Real Madrid yatsinzemo Manchester City mu minota y'inyongera, muri uwo mukino Orsato yahaye penariti Real Madrid yinjizwa neza na Rodrygo.

Muri rusange Daniele Orsato amaze gusifurira Real Madrid imikino irindwi. Muri iyi mikino Real Madrid yatsinzemo imikino itatu, itsindwa indi mikino ine.

Gusa n'ubwo bimeze gutya, Real Madrid igiye kwinjira muri uyu mukino ariyo ihabwa amahirwe menshi yo gutsinda no kugera muri kimwe cya kabiri, dore ko igiye guhura na Chelsea imaze imikino itandatu itazi uko intsinzi isa.

Luka Modric yagaragaje impungenge z'imisifurire(Image:Rex)