Ramsdale yashyingiranwe n'umukunzi we wenda kwibaruka(AMAFOTO)

Ramsdale yashyingiranwe n'umukunzi we wenda kwibaruka(AMAFOTO)

 Jun 22, 2023 - 10:05

Umuzamu w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza ndetse na Arsenal, Aaron Ramsdale yashyingiranwe n'umukunzi we Georgina Irwin bamaranye imyaka isaga ine.

Tariki 27 Kanama 2022 nibwo Aaron Ramsdale yashyize ivi hasi mu cyubahiro kinshi asaba Geogina Irwin bari bamaze imyaka ine bamenyanye ko yazamubera umufasha, nawew abyemera atazuyaje.

ku wa Kabiri tariki 20 Kamena 2023 nibwo Ramsdale na Irwin basezeranye kubana akaramata mu bibi n'ibyiza, birori byatumiwemo abantu bake, nyuma yaho uyu musore ashyira hanze amafoto y'uko byari bimeze.

Georgina Irwin asanzwe akora muri kompanyi y'abongereza itwara ibintu n'abantu my ndege ariyo British Airways, akaba n'umuyobozi wa kompanyi ya Gymnetix ikora imyambaro ya siporo.

Aba bombi bahuye mu 2019 ubwo Aaron Ramsdale yari intizanyo mu ikipe ya AFC Wimbledon baherako bakundana.

Georgina Irwin yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto y'ubukwe bwe, maze yandikaho ati:''Uwange iteka ryose.''

Ramsdale akubutse mu ikipe y'igihugu aho bari mu mikino yo gushaka itike ya Euro2024, akaba yitegura kugaruka muri Arsenal mu ntangiro za Nyakanga mu mikino ya pre-season.

Ramsdale na Irwin baritegura kwibaruka

Bambikanye impeta y'urudashira

Ni ibirori byatumiwemo abantu bake