Puff Daddy yiyamye abagore bamushakiraho amaramuko

Puff Daddy yiyamye abagore bamushakiraho amaramuko

 Dec 7, 2023 - 11:23

Umuhanzi Puff Daddy yatangaje ko yiyamye abagore bakomeje kumushakiraho amaramuko bavuga ko yabasambanyije.

Umuraperi w'umunyamerika Sean Love Combs uzwi cyane ku mazina ya Puff Daddy, yifatiye ku gahanga abagore bakomeje kumushinja kubasambanya ku ngufu, ibyo avuga ko ari ukumushakiraho amaramuko ndetse no gushaka kwamamara bamunyuzeho.

Uyu mugabo w'imyaka 54, akaba akomeje gushinjwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'abakobwa banyuranye, dore ko umukobwa wa Kane mu kwezi kwashize yavuze ko yamusambanyije igihe yari afite imyaka 17, ndetse yongerwaho ko yamufashe ku ngufu nta bwumvikane bwabayeho.

Paff Daddy arashinjwa gufata ku ngufu 

Mu butumwa uyu muhanzi yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, akaba yavuze ko ibyo bari kumuvugaho ari ukugerageza guhindanya izina rye ndetse no kumugaragaza nabi muri rubanda bataretse no gusenya ibigwi bye yubatse mu myaka yashize.

Akaba yongeyeho ko "Nta kintu na kimwe yigeze akora kinyuranyije n'amategeko asambanya abagore, ko ahubwo agiye guhaguruka akarwana ku izina rye ndetse n'iry' umuryango we, kandi akarwanira n'ukuri."

Mu Ugushyingo 2023 kandi, umukobwa witwa Joie Dickerson-Neal yavuze ko Paff Daddy muri Mutarama 1991, yamuhaye ibiyobyabwenge akamusambanya, bikaba byaraje no kumuviramo ibibazo byo mu mutwe.

Paff Daddy ariyama abo yita ko bamushakiraho amaramuko bavuga ko yabasambanyije

Ni mu gihe kandi undi witwa Liza Gardner, na we yavuze ko mu 1990-1991, uyu muraperi ngo yaramusambanyije. Paff Daddy ahakanye ibi bimuvugaho, mu gihe n'ubundi umuvugizi we yaherukaga guhakana ibivugwa kuri bosi we. 

Ibi byose bigeze aha, mu gihe ku ikubitiro umuhanzikazi Cassie wabaye mu nzu ya Paff Daddy itunganya umuziki ya Bad Boy Record, ari we wabanje kuvuga ko uyu mugabo yamufashe ku ngufu, icyakora bakaba baraje kumvikana amuha amafaranga birarangira.