Umuhanzi wo muri Nigerian Habeeb Okikiola uzwi nka Portable yatunguye benshi avuga ko umuziki wishyura amafaranga menshi kuruta umupira w’amaguru ndetse ko atungurwa n’abavuga ko abakinnyi b’umupira w’amaguru binjiza amafaranga menshi kurusha abahanzi.
Portable yabivuze mu mashusho ye akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuze ko yizera ko abahanzi bafite amahirwe menshi yo kuba abakire kurusha abakinnyi b’umupira w’amaguru.
Yagize ati:“Amafaranga abahanzi babona binyuze muri muzika ni menshi kuruta amafaranga abakinnyi b’umupira w’amaguru, Abahanzi babona amafaranga arenze ayo abantu batekerezw. Isosiyete ya Apple Music yinjiza amafaranga menshi, Abakinnyi b’umupira w’amaguru ntibashobora guhangana, abantu bavuga ko umupira w’amaguru winjiza amafaranga menshi kurusha abahanzi ntibazi ibyo baba bavuga. Abacuranzi bari ku isonga."
Aya magambo ashobora kuba afite ishingiro kuko dukurikije imibare itandukanye, abahanzi nka Taylor Swift, Jay Z na Rihanna babaye abaherwe nyuma y’ibikorwa byabo bya muzika, ariko abakinnyi b’umupira wamaguru ntibaragera ku rwego rwo kuba abaherwe nk’abi bahanzi nubwo bahembwa amafaranga menshi.
