Umuhanzi wo muri udakunze kuvugwaho rumwe, Habeeb Okikiola uzwi cyane ku izina rya Portable, arinubira ko nta gihembo cy'amafaranga yahawe yashyigikiraga Perezida Bola Tinubu mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Ku bwe, abona yarakoreshejwe nk’igikoresho, agateshwa agaciro ariko agahitamo akuryumaho.
Mu kiganiro cya Live giheruka kugira kuri Instagram hamwe n’abafana be, uyu muhanzi yavuze ko kurwanya guverinoma ari ukuruhira ubusa, ashimangira ko guverinoma ntacyo itakaza.
Yagize ati: “Nashyigikiye Tinubu ariko nta faranga na rimwe yampaye. Narakoreshejwe ariko ndatuza. Uba umeze nkuri kwiyahura iyo ushatse kurwanya leta. Guverinoma ntacyo ihomba. ”
