Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ubutegetsi zabitangarije ikinyamakuru TMZ abitangaza ngo Ishami rya Polisi rya Detroit ryasabiye Nicki Minaj icyemezo cyo kumuta muri yombi nyuma y’uko uwahoze ari umukozi we amureze. Nicki Minaj akurikiranyweho gukubita uwahoze ari umuyobozi we, Brandon Garrett, amukubitiye inyuma ya Little Caesars Arena, Detroit, muri Mata 2024.
Mu nyandiko z’urukiko zatanzwe I Los Angeles ku ya 3 Mutarama, Garrett wari ukuriye ibikorwa bya buri munsi by’ibitaramo byitwa ‘Pink Friday 2’ uyu muraperikazi yakoraga avuga ko yatewe nyuma y’uko Nicki Minaj yatonganaga cyane n’uwahoze ari umuyobozi we, Debra. “ Deb “Antney. Bivugwa ko yababajwe no kuba Garrett yahaye umukozi gufata imiti ya Nicki kandi ariwe usanzwe ubishinzwe.
Garrett avuga ko Minaj yamubwiye inshuro nyinshi ko ubuzima bwe burangiye, mbere yo kumukubita inshyi, anavuga ko Nicki yamuhutaje bikomeye, bituma impapuro yari yitwaje zigwa hasi.
Polisi ya Detroit yohereje icyifuzo cyo guta Nicki Minaj muri yombi mu bushinjacyaha bw’intara ya Wayne, hategerejwe icyo ubushinjacyaha buzabasubiza.
