PNL:APR FC yisubije igikombe, Kiyovu Sports iririra mu myotsi

PNL:APR FC yisubije igikombe, Kiyovu Sports iririra mu myotsi

 May 28, 2023 - 13:00

Shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda yasojwe ikipe ya APR FC yongeye gutwara igikombe, mu gihe Rayon Sports yishimiye kongera kubona itike y'imikino nyafurika.

Kuri iki Cyumweru nibwo hakinwe imikino y'umunsi wa 30 wa Primus National League, aho imikino itandatu yose yabaye ku isaha ya saa 15:00 mu rwego rwo gusoreza rimwe.

Ikipe ya Kiyovu Sports yari igifite ikizere ko ikipe ya Gorilla FC ishobora gutesha amanota APR FC bityo ikaba yakwitsindira Rutsiro FC igatwara igikombe, ubwo ni nako Rutsiro nayo yarwanaga no kutamanuka mu kiciro cya kabiri.

Kiyovu Sports yaje kubona itsinzi y'ibitego 3-1 n'ubwo yari yabanjwe igitego cyatsinzwe na Mumbere Malekidogo, ariko Ssekisambu, Serumogo na Denis bayitsindiye ibitego biyiha intsinzi.

Ku rundi ruhande Rayon Sports nayo yari yerekeje i Nyagatare yari yabonye igitego hakiri kare cyane cyatsinzwe na Willy Onana ku munota wa 19, kikaba ari nacyo cyasoje umukino.

Ku ruhande rwa APR FC yo yasabwaga kwitsindira ikipe ya Gorilla FC gusa, ubundi igatwara igikombe cya shampiyona ititaye ku byavuye ku bindi bibuga.

Igice cya mbere cyasojwe APR FC iyoboye ku gitego kimwe cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku munota wa 34. APR FC yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 87 gitsinzwe na Ruboneka jean Bosco, ku munota wa 90 Gorilla FC yishyuramo kimwe umukino urangira gutyo.

APR FC yagize amanota 63 iyanganya na Kiyovu Sports ariko APR FC yegukana igikombe kuko izigamye ibitego byinshi.

Iyi ni inkuru nziza ku ikipe ya Rayon Sports kuko ikipe ya APR FC yatwaye igikombe ari nayo bazakina ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'amahoro, bivuze ngo n'ubwo Rayon Sports yatsindwa uwo mukino izajya mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Si iyo nkuru nziza yatashye muri Rayon Sports gusa kando kuko rutahizamu wayo Leandre Willy Onana ariwe wasoje afite ibitego byinshi muri shampiyona, nyuma y'uko uyu munsi yatsinze igitego cya 16.

Indi kipe yagize umunsi mubi kandi ni Rutsiro FC kuko yatsinzwe na Kiyovu Sports mu gihe Bugesera FC yitsindiye AS Kigali, ibi byatumye Rutsiro FC ihita imanuka mu kiciro cya kabiri ijyanye na Espoir FC.

Uko imikino yose yarangiye

GORILLA 1-2 APR FC 
KIYOVU 3-1 RUTSIRO 
SUNRISE FC 0-1 RAYON SPORTS 
BUGESERA FC 2-1 AS KIGALI 
Etincelles 1-1 RWAMAGANA FC 
POLICE FC 0-1 MARINES 

Uko amakipe yasoje ahagaze ku rutonde

Intsinzi ya Kiyovu Sports ntacyo yayifashije

APR FC yakoze icyo yasabwaga

APR FC yashyikirijwe sheke ya miliyoni 25 Frw