PNL:APR FC yababaje Etincelles, Police FC inyagira Musanze

PNL:APR FC yababaje Etincelles, Police FC inyagira Musanze

 Feb 19, 2023 - 14:09

Umunsi wa 20 wa Primus National League wasojwe APR FC yongera kwisubiza umwanya wa mbere wari witijwe na mukeba wayo.

Ku wa Kane, ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu hakinwe imikino itandatu, kuri iki Cyumweru hakinwe imikino ibiri isoza umunsi wa 20 wa shampiyona.

Ni imikino yagiye kuba APR FC yari yakuwe ku mwanya wa mbere aho mukeba wayo Rayon Sports yahirushaga inota rimwe, ikaba yagombaga gushaka amanota atatu kuri Etincelles kugira ngo yongere gufata uwo mwanya.

Etincelles yari imaze imikino ikenda idatsindwa kuko yaherukaga gutsindwa na Marine FC mu mukino wabaye tariki 20 Ugushyingo 2022, yari ikipe yatezwe APR FC byitezwe ko yayitesha amanota.

Nk'uko byari byitezwe na benshi mu bakunzi ba ruhago wari umukino utoroshye. APR FC yafunguye amazamu ku munota wa kane ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Innocent, ndetse ku munota wa 34 Bizimana Yannick atsinda igitego cya kabiri.

Mu gihe igice cya mbere cyaganaga ku musozo, Nsabimana Hussein atsindira Etincelles igitego kimwe bajya kuruhuka ari ibitego bibiri bya APR FC kuri kimwe cya Etincelles.

Bavuye kuruhuka Etincelles yongeye gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Munir ku munota wa 61, aha imibare itangira kugorana kuko benshi batangiye gutekereza ko APR FC igihe guta amanota imbere ya Etincelles.

APR FC yabonye ibindi bitego bibiri byatsinzwe na Mugisha Gilbert ku munota wa 64, ndetse na Ishimwe Christian atsinda ikindi ku munota wa 64. Ibitego 4-2 nibyo byatumye APR FC ibonan amanota atatu yatumye igaruka ku mwanya wa mbere.

Undi mukino wabaye warangiye Police FC itsinze Musanze FC ibitego 4-0, bikaba ari ibitego bibiri byatsinzwe na Mugisha Didier, naho Muhadjiri na Usengimana Danny nabo bagatsinda ibindi.

APR FC yasubiye ku mwanya wa mbere

Police FC yatsinze urunganda

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze