Platini ari mu bahanzi bake bagaragaje ko bafite ubushobozi bwo kuba bakomeza gukora umuziki nyuma y'uko itsinda rya 'Dream Boys' yabarizwagamo ryari rimaze gusenyuka, nyamara usanga abenshi bahita bacika intege bakanazima.
Uyu muhanzi yabigaragaje binyuze mu ndirimbo zitandukanye yashyize hanze ku muvuduko mwinshi, aho wasangaga bamwe baramucaga intege.
Mu mwaka wa 2021 yaje gutungurana avuga ko ari gukora kuri album ye ya mbere kuva atangiye kuririmba ku giti cye.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru yavuze ko iyo album yagomba kujya hanze muri uwo mwaka wa 2021, icyakora nta byinshi yigeze yifuza kuyitangazaho.
Icyo gihe yagize ati "Ubu ngubu ndi gukora kuri album ya mbere igomba kujya hanze muri uyu mwaka, niwo mupango mfite."
Muri uyu mwaka Platin yaje gutenguha abafana be kuko byarangiye umwaka wihiritse album itagiye hanze, biba ngombwa ko byimurirwa mu mwaka ukurikiyeho wa 2022.
Muri uyu mwaka wa 2022 yaje gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Jojo', icyo gihe atangaza ko ari imbanzirizamushinga wa album ye ya mbere agiye gutangira gukoraho yagombaga gusohoka muri uwo mwaka (Mu 2021 yari yatangaje ko yatangiye kuyikoraho).
Icyakora no muri uyu mwaka ntibyakunze ko ijya hanze ndetse ntawe wongeye kumva akanunu kayo, kugeza ubwo mu 2023 yashyize hanze 'Ep' yise 'Baba' igizwe n'indirimbo zigera ku umunani.
Mu kiganiro yagiranye na The Choice Live ubwo yataramiraga mu karere ka Huye, yavuze ko ubu album ataratangira kuyitekerezaho kuko ubu ari kugenda asohora indirimbo imwe imwe.
Yatangaje ko ari gufata amajwi y'indirimbo buri munsi (recording) bityo ko umunsi azaba yamaze kuzishyira hamwe album izajya hanze, gusa akagaragaza ko kugira ngo ige hanze bisaba ibintu byinshi bishobora no gutuma itinda.
Ati "Album ni ibintu byinshi, kureba aho uri buyicuruze, ibyo uri bushoremo ukuntu bingana..ni ibintu nk'ibyo ngibyo."

