Aganira na SK FM, Platin P yavuze ko nubwo igihugu gifite ibikorwa remezo bihagije kandi bibereye urwego rwa muzika, ikibazo gikomeye gisigaye ari uburyo abahanzi babikoreramo.
Yagize ati:"Turacyarimo turaganira n’ubuyobozi kureba uburyo bakorohereza umuhanzi nyarwanda kuko ntabwo wanyishyuza nk’umushoramari. Icyo kintu kirasabwa cyane cy’uburyo twakorana n’ubuyobozi twahawe, Minisiteri y’Ubuhanzi n’abandi bose bari muri izo nshingano kugira ngo turebe uko twakoroherezwa."
Platin P yashimangiye ko igihugu cyashyize imbaraga mu kongera ibikorwa remezo bijyanye n’imyidagaduro, ariko kugera kuri ibyo bikorwa bikomeje kugorana ku bahanzi nyarwanda, mu gihe nyamara byashyiriweho guteza imbere umuziki wabo.
Yasoje ashimira Leta y’u Rwanda ku bikorwa remezo biriho, ariko asaba inzego bireba kongera ubushishozi kugira ngo umuhanzi nyarwanda atazahora abona ibitaramo bikomeye byitabirwa n’abanyamahanga gusa, we ntashobore kwiyubakira amateka muri urwo rwego.
Platin P arashima leta ku bikorwaremezo yubatse
Platin P ariko arasaba ko ababishunzwe bakorohereza abahanzi gukoresha ibyo bikorwa remezo
