Perezida Vladimir Putin arasezeranya urupfu kuri Ukraine

Perezida Vladimir Putin arasezeranya urupfu kuri Ukraine

 Jul 19, 2023 - 04:16

Perezida w'u Burusiya yatangaje ko biteguye kwihorera kuri Ukraine mu buryo itazibagirwa narimwe ari nako Perezida wa Afurika y'Epfo yavuze ko adakozwa ibyo guta muri yombi Perezida Vladimir Putin ubwo azaba ari mu gihugu cye.

Ku wa Mbere w'iki Cyumweru nibwo Ukraine yagabye igitero ku kiraro kiri mu gace ka Crimea gihuza u Burusiya nako gace bwigaruriye mu 2014. Icyo kiraro gifite km 19 z'uburebure cyikaba cyaragabweho igitero cya dorone hapfa abantu babiri ariko nyuma y'amasaha make cyongeye gukora.

Ku bw'ibyo, Perezida w'u Burusiya Vladimir Putin yatangaje ko buri wese mu Burusiya ari kuzana umushinga karahabutaka w'uburyo bwo guhana Ukraine ntizongere guhirahira igaba igitero ku bikorwaremezo by'u Burusiya. 

U Burusiya bwatangiye kwihimura kuri Ukraine 

Kuri iyi mpamvu, Vladmir Putin nta mikino abifitemo kuko ku cyambu cya Odesa ku nshuro ya Kabiri hari kugushwa imvura y'amahindu yaza bombe. Magingo aya haracyategejwe ibindi bihano by'akasamutwe kuri Ukraine yakoze mu bwonko bwa Vladmir Putin.

Gufunga Vladmir Putin ni intambara ku Burusiya

Perezida w'Afurika y'Epfo Cyril Ramaphosa avuga ko kugerageza uko ari ko kose guta muri yombi Perezida w' u Burusiya Vladimir Putin ubwo azaba asuye icyo gihugu, kwaba ari ugushoza intambara ku Burusiya.

Cyril Ramaphosa yaburiye muri ayo magambo habura ibyumweru ngo i Johannesburg habere inama ya BRICS. Aho uyu ari umuryango w'ibihugu bifite ubukungu burimo gutera imbere mu buryo bwihuse. Ibyo bihugu ni: U Burusiya, u Bushinwa, u Buhinde, Brazil ndetse na Afurika y'Epfo. 

Perezida Ramaphosa aremeza ko guta muri yombi Vladmir Putin ari intambara ku Burusiya 

Nubwo Ramaphosa avuga ko ntabyo guta muri yombi Putin, ariko Ishyaka rikomeye cyane mu yatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Afurika y'Epfo; Democratic Alliance, ryagiye mu rukiko kugerageza guhatira abategetsi guta muri yombi Putin mu gihe yaba akandagije ikirenge muri icyo gihugu.

THE CHOICE LIVE iributsa ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida Putin kubera ibyaha by'intambara byakorewe muri Ukraine. Nyamara rero, u Burusiya bwatanze gasopo ku gihugu kizahirahira kumuta muri yombi ko ubwo kizabyukira kumvura ya misile.