Peace Cup:Rayon Sports yishyize ku gipimo

Peace Cup:Rayon Sports yishyize ku gipimo

 May 13, 2023 - 12:28

Ikipe ya Rayon Sports yasezereye Mukura Victory Sports igera ku mukino wa nyuma, aho itegereje guhangana n'uzava hagati ya APR FC na Kiyovu Sports.

Kuri iki Cyumweru saa 15:00 kuri Kigali Pele Stadium, Kiyovu Sports iraza kwakira APR FC zose zibizi ko ikomeza igomba gucakirana na Rayon Sports ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'amahoro.

Rayon Sports yatsinze Mukura ibitego 3-2 mu mukino ubanza wabereye mu karere ka Huye, kuri uyu munsi nibwo aya makipe yarangije urubanza rwayo mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

Iminota icumi ya mbere y’umukino, Rayon Sports yashyize igitutu kuri Mukura VS ariko kubona ibitego mu mahirwe yagiye ibona birayinanira.

Nyuma y'iyo minota, Mukura nayo yakangutse itangira kotsa igitutu izamu rya Rayon Sports, ariko nayo ntiyabyaza umusaruro amahirwe yabonye, barinda bajya kuruhuka banganya ubusa ku busa.

Rayon Sports yari ifite impamba yakuye i Huye

Mu gice cya kabiri ku munota wa 62 nibwo Léandre Willy Onana yaje gutsindira Rayon Sports igitego cyayo cya mbere muri uyu mukino ku ishoti rirwmereye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, ihita iyobora umukino gutyo.

Mukura yasabwaga ibitego bitatu ngo ikomeze, yagerageje gushaka uko yakwishyura maze ku munota wa nyuma Nsabimana Emmanuel yishyurira ku mupira ateye umunyezamu Adolphe awubona ujya mu izamu.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1 ariko Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma iyisezereye ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

Muri uyu mukino abafana ba Rayon Sports bari baje bitwaje ibyapa byanditseho ijambo "Sorry" basaba imbabazi abakinnyi nyuma yo kwanga kubakomera amashyi mu mukino wa shampiyona uheruka bakayakomera abakinnyi ba Gorilla FC. 

Ubwo umukino wari urangiye, abafana ba Rayon Sports nabo bahise bigira mu rwambariro banga gukomera amashyi abafana babo nk'uko basanzwe babikora.

Onana yafashije Rayon Sports kugera ku mukino wa nyuma