Peace Cup:APR FC yirengeje Marine igera muri kimwe cya kabiri

Peace Cup:APR FC yirengeje Marine igera muri kimwe cya kabiri

 Apr 25, 2023 - 12:38

Ikipe ya APR FC yatsinze Marine FC mu mukino wo kwishyura muri kimwe cya kane cy'Igikombe cy'amahoro, ihita igera muri kimwe cya kabiri aho ishobora guhura na Kiyovu Sports

Umukino ubanza wahuje aya makipe wabereye mu Bugesera warangiye APR FC itsinze Marine FC ibitego 2-1, kuri uyu wa Kabiri bakaba aribwo bakinnye umukino wo kwishyura.

Kuri uyu munsi ikipe ya Marine niyo yari yakiriye uyu mukino mu karere ka Rubavu kuri sitade Umuganda isanzwe yakiriraho imikino yayo.

Mu minota ya mbere ikipe ya Marine FC yagerageje kwihagararaho kuko n'ubwo APR FC yafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa 4 ku gitego cyatsinzwe na Mugisha Gilbert, cyaje kwishyurwa na Usabimana Olivier ku munota wa 14.

Ku munota wa 24 Bizimana Yannick yatsinze igitego cya kabiri, Kwitonda Alain Bacca yaje gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 35 atsinda ikindi ku munota wa 67, maze Nahimana Amimu atsindira Marines FC igitego cya kabiri ku munota wa 87.

Umukino warangiye APR FC itsinze Marine ibitego 4-2, maze ku giteranyo biba ibitego 6-3 ihita yerekeza muri kimwe cya kabiri aho izahura n'izakomeza hagati ya Kiyovu Sports na Rwamagana City.

Indi mikino yo kwishyura ya 1/4 mu gikombe cy’Amahoro iraba kuri uyu wa Gatatu:

Musanze FC vs Mukura VS
Kiyovu Sports vs Rwamagana City

Kuri uyu munsi kandi nibwo hakinwa umukino ubanza wa kimwe cya kane hagati ya Rayon Sports na Police FC, ukaba ari umukino watinze kubera ikibazo cya Rayon Sports n'Intare FC, uwo kwishyura ukazaba tariki 3 Gicurasi 2023.

Wari umukino w'ibitego byinshi

APR FC itegereje Kiyovu Sports cyangwa Rwamagana City