Umwe mu bashinze inzu itunganya umuziki yamenyekanye ‘Death Row Records’ ukomoka muri Amerika, Suge Knight, ubu ukatiwe igifungo cy’imyaka 28, yatangaje ko Diddy Combs w’icyamamare muri Hip-hop ari umukozi ukomeye wa FBI unamaze igihe kirekire.
Ibi yabivuze abinyujije mu kiganiro yise ‘Collect Calls’ akorera muri gereza, avuga ko Diddy ari maneko kandi ko akorana n’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko nka FBI kuva kera.
Knight yasobanuye byinshi avuga ko Diddy ari umuntu utanga amakuru ahoraho muri izo nzego, ndtse ari yo mpamvu iyo bigeze ku bibazo bye mu mategeko ibintu biba bitandukanye n’iby’andi, mu gihe anavuga ko hari abantu bamwe babizi, barimo inshuti ze magara ndetse n’ikipe ye y’abanyamategeko.
Ntabwo ari ubwa mbere Diddy albivugwa ko afitanye isano n’inzego z’ubutasi zirimo na FBI, kuko ku ya 18 Gicurasi uyu mwaka umunyamakuru akaba n’umurwanashyaka ukomoka muri Amerika, Candace Owens, yatangaje ko uyu muhanzi atari muri gereza kugeza ubu, kubera ko ari umukozi wa FBI cyangwa CIA .
Diddy afite ibirego birindwi by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aregwa kuva mu Kuboza 2023, aho kugeza ubu abamwunganira bakomeje kurwana na byo mu nkiko.
