Umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis yahuye n’abanyarwenya baturutse mu bihugu 15 bitandukanye byo ku isi mu mujyi wa Vatikani, kugira ngo baganire ku bwiza bw’ikiremwamuntu no gusakaza amahoro.
Muri ibyo biganiro, Papa Francis yahuye n’abanyarwenya batandukanye bakomeye ku isi nka Whoopi Goldberg, Jimmy Fallon, Chris Rock, Stephen Colbert. Mu kiganiro cye, Papa yagize ati “Mu makuru menshi cyangwa mu bihe bibabaje, mubasha no gukwirakwiza amahoro. Muhuza abantu kuko ibyishimo n’inkirwara yandura.”
Papa ntiyagarukiye aho, ahubwo yakomeje agira ati: “Iyo mushoboye gusetsa umuntu umwe, Imana nayo iramwenyura.
Papa Francis kandi yasoje ashyira umucyo ku bijya no kuvanga Imana n’ibiyerekeyeho mu rwenya. Kuri iyo ngingo yagize ati:”Ntabwo ari bibi gutera urwenya ku Imana, ariko muburyo bwiza.”
