Pakkage yongeye gushinja Element kwiyitirira injyana ya Afro Gako

Pakkage yongeye gushinja Element kwiyitirira injyana ya Afro Gako

 May 6, 2024 - 12:14

Mu gihe producer Element aherutse gutangaza ko agiye kumurika ku mugaragaro injyana ya Afro Gako avuga ko yagiye yitirirwa izindi njyana zitari yo, producer Pakkage yongeye kumushinja kwiyitirira iyo njyana ashimangira ko ari iya Country Records yahozemo.

Nyuma y’uko Element atangaje ko agiye kumurika ku mugaragaro injyana ya 'Afro Gako', agahamya ko izindi njyana ziswe iri zina atari Afro Gako, Producer Pakkage ukorera muri Country Records, yatangaje ko Element ari kwiyitirira injyana yavumbuwe n’iyi studio yahoze akoreramo.

Pakkage arashinja Element kwiyitirira injyana ya Afro Gako 

Uyu musore yabitangaje mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yavuze ko ‘Afro Gako’, Element akomeje kuvuga ko ari we wayitangije atari ko bimeze.

Ati “Igitekerezo cya Afro Gako cyari icya Noopja, yakigejejeho Element ubwo yari akiri muri Country Records, ariko ahava atarayishyira mu bikorwa.’’

Yavuze ko we ubwo yageraga muri Country Records, Noopja umushinga wa mbere yamusanganije ari uwa Afro Gako avuga ko iyi njyana yari isanzwe ifite izina ariko akaza gutangazwa n’ukuntu Element yayiyitiriye.

Element avuga ko ari hafi kumurika Afro Gako benshi bamaze igihe bitirira izindi njyana

Ati “Nyuma yo kunganiriza uyu mushinga, Afro Gako twayitangiriye ku Nkombo abari aho dutangira gukorera. Nibwo twakoze ‘Abahungu’ ya Juno ndetse na ‘Akayobe’ ya Manick Yani na King James.’’